Ni umunsi uzabahuriza mu busabane biciye muri gahunda zateguwe mu guteza imbere n’umuco Nyarwanda. Ni umugoroba uzarangwa n’indirimbo n’imbyino gakondo no gusangira.
Ni ibirori biteganyijwe ku wa 21 Werurwe 2026, mu Mujyi wa Coventry muri West Midlands. Bizahuriramo imiryango y’’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, nk’uko bimaze kuba umuco mu Bwongereza.
Biteganyijwe ko bizatangira Saa Cyenda z’igicamunsi kugeza Saa Yine z’ijoro.
Umwe mu bari gutegura ubu busabane, Batamuriza Ange, yabwiye IGIHE ko iki gikorwa cyateguwe mu buryo bwo gukomeza kuba hafi n’igihugu kavukire n’umubano hagati y’Abanyarwanda batuye muri iki gihugu, n’abakiri bato babakomokaho, bikababera urugero rw’ubumwe nk’Abanyarwanda.
Uyu mugoroba uzarangwa kandi n’indirimbo, imbyino za Kinyarwanda, ibiganiro bitandukanye, kumurikirwa ibikorwa, gusangira amafunguro yateguwe bya Kinyarwanda no gusabana.
Abategura iki gikorwa batumiye uzabishobora wese kuzajya gusabana, kuri uyu munsi uzarangwa no gushimangira umuco, ubumwe n’umurage w’u Rwanda. Ushaka kuzitabira iki gikorwa yakwiyandikisha anyuze aha.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!