Ni ibirori byitabiriwe n’abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda biganjemo urubyiruko, aho bari babukereye mu kwizihiza ibikorwa by’indashyikirwa by’intwari z’u Rwanda.
Atangiza iyi gahunda, Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cy’u Busuwisi, Rwakazina Marie Chantal yagarutse ku mpamvu nyamukuru Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo kuzikirikana Intwari z’u Rwanda, ndetse anashimangira agaciro ko gusigasira ubumwe bw’abanyarwanda ndetse no kurwanya byimazeyo ababiba amacakubiri mu banyarwanda.
Yagize ati ”Imwe mu ndangagaciro zatumye Intwari z’Igihugu cyacu zihara byose, ni inyota yo guharanira ubumwe bw’abanyarwanda ndetse no kurwanya amacakubiri yose. By’umwihariko, nkuko tubizi twese, u Rwanda rwashegeshwe n’ingaruka zikomeye za politiki yashyiraga imbere amacakubiri, ubwumvikane buke ndetse ikimika n’urwango, ari nayo ntandaro ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994’’.
Yakomeje agira ati ”Mu rwego rwo gukomeza kwimakaza umuco mwiza w’ubutwari nk’abanyarwanda, ndetse no kuwutoza abazadukomokaho bose. Ni ngombwa kandi ni n’inshingano zacu twese gushyigikira ubumwe bw’Abanyarwanda ndetse no kurwanya byimazeyo abifuza bose kuducamo ibice’’.
Uyu muhango wo kuzirikana Intwari z’u Rwanda kandi wanitabiriwe n’umwe mu bana b’uwahoze ari Ministiri w’Intebe, akaba ndetse umwe mu ntwari z’Imena, Agathe Uwiringiyimana.
Mu buhamya yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Umuhoza Marie-Christine Lüssi yagarutse mu mateka y’ubutwari yaranze ubuzima bw’umubyeyi we, anakomoza ku rugendo rwe muri politiki n’uburyo atahwemye kurwanya ivangura rishingiye ku moko.
Yagize ati ”Muri 1973, Umubyeyi wanjye yamaganye akarengane gashingiye ku moko kagaragaraga mu mashuri muri icyo gihe, aho bamwe muri bagenzi be biganaga muri Lycée Notre Dame de Citeaux bari bamaze kwirukanwa’’.
Yakomeje agira ati ”Nyuma umubyeyi wanjye yafashe icyemezo cyo kwinjira muri politike ndetse mu mwaka w’i 1992, yaje kugirwa Ministiri w’uburezi, aho yahise akuraho sisiteme ya ”Quota’’ yagenderaga ku mahame y’ubwoko ndetse n’inkomoko. Ibi byamuviriyemo itotezwa rikomeye muri icyo gihe. Mu mwaka wa 1993-1994, yaje kugirwa Ministiri w’Intebe, aho yatangiye guharanira ubumwe bw’abanyarwanda ndetse n’itahuka ry’abari barahunze. Ibi yaje kubizira muri Mata 1994’’.
Impuguke zinyuranye z’abanyarwanda zatanze ibiganiro byagarutse ku butwari mu mateka y’Isi no muri Afurika, indangagaciro y’ubutwari mu mateka y’u Rwanda, aho ubutwari bwakuye u Rwanda mu bihe bikomeye rwanyuzemo.
Bagarutse kandi ku buzima bwaranze intwari z’u Rwanda n’indangagaciro y’ubutwari, gushima no gushimira abakoze ibikorwa by’ingirakamaro ndetse n’ubutwari mu cyerekezo 2050.
Hasobanuwe kandi uruhare rw’Abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko mu guteza imbere u Rwanda rwubakiye ku muco w’Ubutwari.
Ibirori byasusurukijwe n’itorero Urunana rigizwe n’abanyarwanda batuye mu gihugu cy’u Busuwisi, herekanwa filimi mbarankuru igaruka ku mateka y’Intwari z’u Rwanda ndetse ibirori biza gusozwa n’ubusabane hifashishijwe indirimbo ndetse n’imbyino zizihiza Intwari z’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!