Uyu muganda wabaye ku wa 27 Ugushyingo 2021, ku wa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi nkuko bisanzwe bikorwa mu Rwanda; witabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, Dr. Aissa Kirabo Kacyira ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ayawaso West Municipal.
Mu ijambo rye, Dr. Kacyira yagarutse ku kamaro k’umuganda muri sosiyete avuga ko wafashije Umuryango Nyarwanda kugera ku iterambere, gukemura ibibazo byashoboraga kubangamira iterambere ndetse uba n’umurunga ubahuza.
Yagize ati “Umuganda wagize uruhare runini mu kongera kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, wimakaza umuco wo kugira inshingano mu iterambere ry’igihugu bituma Umuryango Nyarwanda ubwawo wishakamo ibisubizo by’ibibazo wabonaga ko utakwikemurira.”
“Abanyarwanda bubatse amashuri babikesheje umuganda, bubatse inzu z’abakene, bubaka imihanda ndetse bateza imbere imibereho yabo byose babikesheje umuganda.”
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Akarere ka Ayawaso West Municipal, Sandra Owusu Ahinkorah, yashimiye ambasade ku bwo gutangiza umuganda ariko avuga ko bijyanye na gahunda perezida w’iki gihugu, Nana Akuffo Addo, aherutse gutangiza yo gutera ibiti no gukora isuku. Yayijeje ko bazakomeza gukorera hamwe mu guteza imbere inyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.
Ambasaderi wa Colombia muri Ghana, Claudira Quinterro, na we witabiriye umuganda yavuze ko ari igikorwa cyiza cyagakwiriye gukorwa ahantu hose kuko uteza imbere ubumwe n’amahoro muri sosiyete.
Abari bitabiriye umuganda nabo bawishimiye ndetse bavuga ko bifuza ko wajya uhoraho mu rwego rwo gukomeza guteza imbere sosiyete yo muri Ghana ndetse na Afurika muri rusange.
Nyuma y’umwaka umwe gusa u Rwanda rufunguye ambasade muri iki gihugu, ibihugu byombi bikomeje gukorana mu guteza imbere inyungu z’abaturage, aho mu Ukwakira 2021 hari ba rwiyemezamirimo 30 b’urubyiruko baturutse mu Rwanda bagiye mu rugendoshuri muri iki gihugu hagamijwe gusangira ubunararibonye bwateza imbere imishinga yabo.
Muri Werurwe 2021 kandi hari itsinda ry’Abanya-Ghana 30 basuye u Rwanda mu rugendo rugamije kureba amahirwe y’ishoramari ahari, ibintu byerekanye ko umubano w’ibihugu byombi ukomeje kwaguka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!