Ni igikorwa cyabaye ku wa 7 Mata 2025, ku munsi wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyitabiriwe n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye zo muri Zambia n’Abanyarwanda bahatuye.
Minisitiri w’Imibereho myiza muri Zambia wari umushyitsi mukuru, Doreen Mwamba, yavuze ko Jenoside igaragaza neza ingaruka mbi z’amacakubiri, avuga ko uko Isi ikomeza guceceka bituma ibintu birushaho kuba bibi.
Ati “Jenoside yerekana neza ingaruka mbi z’amacakubiri, uko Isi ikomeza kubiceceka bituma ibintu birushaho gukomera. Zambia iri kumwe n’u Rwanda muri ibi bihe bitoroshye.”
Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia, Bugingo Emmanuel, yavuze ko Jenoside itatunguranye ahubwo ari ibintu byateguwe igihe kirekire kuva mu gihe cy’ubukoloni.
Ati “Jenoside yatewe n’ivangura abakoloni bashyize mu Banyarwanda kuko bababibyemo amacakubiri arema urwango.”
Yakomeje avuga ko ibiri kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byo kwica Abatutsi by’umwihariko Abanyamulenge, bisa nk’ibyabaye mu Rwanda mbere ya Jenoside, bityo ko Isi itagomba kurebera ngo bigende nk’uko byagenze mu 1994.
Ambasaderi Bugingo yongeyeho ko nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, igihugu cyiyubatse bikaba bigaragaza ubwiyunge bw’abaturage ndetse ko bishoboka gukumira amahano nk’ayabaye mu 1994.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!