Ibi ambasaderi Rutabana yabibwiye abitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, wabereye ku Rwibutso rwa Lambu, ruherereye i Masaka muri Uganda.
Uru rwibutso ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi 3 337 bazize Jenoside muri Mata 1994.
Uyu muhango witariwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Simon Duku Micheal uhagarariye Sudan y’Epfo mu Rwanda, akagira icyicaro muri Uganda, Ambasaderi wa Eritrea muri Uganda, uhagarariye Norvège mu Rwanda ufite icyicaro muri Uganda, Abanyarwanda batuye muri Uganda n’inshuti z’u Rwanda.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda yashimiye Guverinoma y’iki gihugu kuba itarirengagije imibiri y’Abatutsi bishwe bakajugunywa mu migezi n’ibiyaga, ikabakuramo bagashyingurwa mu cyubahiro.
Ati “Mu gihe cy’iminsi ijana, Abatutsi bishwe amahanga arebera, imiryango mpuzamahanga iri kujya impaka ku nyito y’ibyaberaga mu Rwanda. Ndashimira Guverinoma ya Uganda n’abanya-Uganda ubumuntu n’ubufatanye batweretse, ubwo bakuraga imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu migezi n’ibiyaga, kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.”
Ambasaderi Rutabana kandi yasabye abitabiriye uyu muhango kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, batibagiwe guhashya abahakana Jenoside n’abayipfobya.
Yavuze ko kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ari uburyo bwo guhashya abayihakana n’abayipfobya.
Umuhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshura ya 27 muri Uganda, witabiriwe n’abantu bake mu rwego rwo gukumira ikwirakwira rya Covid-19.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!