Ni igikorwa cyabaye ku wa 27 Kamena mu Mujyi wa i Istanbul nka kimwe mu bigize iminsi 100 yo kwibuka. Abacyitabiriye baganirijwe ku mizi ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’uruhare rw’urubyiruko mu kuyirandura burundu.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abakora imirimo itandukanye i Istanbul, cyabimburiwe n’ijambo ry’ikaze ryatanzwe n’umuyobozi w’Abanyarwanda baba muri uyu mujyi, Nshuti Aime Benjamin.
Ikiganiro nyunguranabitekerezo abitabiriye bagejejweho na Ambasaderi w’u Rwanda muri Turikiya, Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga cyagarutse kumateka y’izindi Jenoside zabayeho mu mateka y’Isi ndetse n’umwihariko wa Jenoside yakorewe abatutsi, imizi yayo, inzira yo kurandura burundu ingengabitekerezo yayo, ndetse n’uruhare rw’urubyiruko muri urwo rugamba.
Urubyiruko rwibukijwe ko imizi ya Jenoside ari urwango, irondabwoko, ubusambo, ubutegetsi bushingiye kuri politiki y’ivangura, rusabwa kuyisobanukirwa neza kugira ngo rubashe kugira uruhare mu rugamba rwo kurandura ibisigisigi by’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Amb. Kayonga yagaragaje kandi ko abarwanya u Rwanda n’abapfobya Jenoside baba Abanyarwanda barihanze cyangwa abanyamahanga, bose bagamije inyungu zabo, kandi ntibahangayikishijwe n’ibyo u Rwanda rwanyuzemo ahubwo kuri bo barusubiza aho rwavuye kugira ngo babone inyungu zabo.
Amb. Kayonga yasabye urubyiruko rwitabiriye uyu mugoroba wo kwibuka ko rugomba kugira uruhare mu kwimakaza no gushimangira ihame ry’ubumwe mu nzego zose binyuze mu bukangurambaga bwo kurwanya urwango, ingengabitekerezo ya Jenoside, kurwanya abayihakana ndetse n’abayipfobya.
Yasoje asaba urubyiruko kutaba indorerezi, rugakoresha ubumenyi, imbaraga n’impano rufite mu guteza imbere igihugu n’umuryango nyarwanda uzira ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yasabye urubyiruko kandi kugira umuhate wo kumenya ukuri kw’amateka y’ibyabaye kugira ngo bibafashe kwimakaza ihame rya ‘never again’.
Abitabiriye bungurana ibitekerezo baganiriye ku buryo ingengabitekerezo yari yarimakajwe mu bigo byose bya Leta ndetse kugera n’aho n’igisirikare cy’Igihugu cyari cyarokamwe n’amacakuburi bikarangira kigize uruhare runini muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Haganiriwe kandi ku uruhare, umurava n’ubutwari bw’igisirikare cya RPA mu guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi ndetse n’uruhare cyagize mu rugamba rwo kongera kubaka igihugu kugera uyu munsi.
Faustin Rutayisire, uhagarariye umuryango w’Abanyarwanda baba Turikiya, yashimiye abitabiriye uwo mugoroba, ababwira ko ubwitabire bwabo bugaragaza inyota bafite yo kumenya amateka ndetse butanga n’icyizere ko ubumwe bwabo buzatuma ‘never again’ iba ihame mu bikorwa, maze ubumwe bukaba ari wo mwambaro bifubika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!