Ni igikorwa cyabereye mu Murwa Mukuru N’Djamena ku wa 16 Gicurasi 2026.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’Abanyarwanda batuye muri iki gihugu, abadipolomate, abayobozi ba Tchad, abaharariye Loni muri iki gihugu ndetse n’izindi nshuti z’u Rwanda.
Igikorwa cyatangiye hakorwa urugendo rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hafatwa umunota wo kwibuka ndetse no gucana urumuri rw’icyizere nk’ikimenyetso cyerekana ko abazize Jenoside batazigera bazima ndetse ibyabaye bitazasubira ukundi.
Umuyobozi ushinzwe Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yo muri Tchad, Bello Yerima Yaya, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari amateka mabi yabayeho ku Isi ndetse agaragaza ko ari yo mpamvu Guverinoma y’iki gihugu ikomeza kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka abayizize kugira ngo ayo mateka atazongera gusubira kubaho ukundi.
Yavuze ko kwifatanya n’Abanyarwanda batuye muri iki gihugu muri iki gikorwa byerekana ko ibi bihugu byombi bifitanye umubano mwiza ushingiye ku kubwubahane ndetse n’ubushake ibihugu byombi bisangiye mu kwimakaza amahoro.
Yashimiye uburyo u Rwanda rwiyubatse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi aho igihugu cyashyize imbere ubumwe bw’Abanyarwanda ndetse kigatera n’imbere mu bikorwa bitandukanye.
Kalinda Viateur uyobora Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Tchad, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi itabaye kubera impanuka ndetse ko yateguwe igihe kinini bituma abarenga miliyoni bicwa mu gihe kitarenze iminsi 100.
Nkurikiyingoma François wari uhagarariye Ambasade y’u Rwanda, yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bidakwiriye gutuma abantu baheranwa n’amateka gusa ahubwo ko bikwiriye kwibutsa abantu ko ari inshingano zo kurinda ayo mateka ndetse no kugira uruhare mu gutuma atazongera kubaho.
Umuhuzabikorwa w’amashami ya Loni muri Tchad, Dr Batalingaya François Xavier yibukije abitabiriye iki gikorwa ko bakwiriye gukorana mu kurwanya ko Jenoside yakongera kubaho ahandi hose ku Isi ndetse ashimangira ko Loni yiyemeje gukomeza guharanira amahoro, uburenganzira bwa muntu ndetse no kurinda abantu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!