00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda baba muri Nouvelle-Zélande bizihije Umunsi w’Abagore

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 March 2026 saa 12:29
Yasuwe :

Abanyarwanda baba muri Nouvelle-Zélande bahuriye mu muhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abagore.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 8 Werurwe 2026, itariki isanzwe yizihizwa uyu munsi ku rwego rw’Isi. Wahurije hamwe Abanyarwanda batuye hirya no hino muri Nouvelle-Zélande ndetse n’inshuti zabo.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abanyarwanda baba muri Nouvelle-Zélande, Uwamahoro Rehema, yashimye ubumwe bakomeje kugaragaza, avuga ko uyu munsi ugeze hari byinshi byo kwishimira mu mibereho y’abagore.

Ati “Kuba turi kure y’u Rwanda ntibyatubujije gukomeza ubumwe, ubufatanye n’indangagaciro z’umuco nyarwanda. Uyu munsi ni umwanya mwiza wo kuzirikana no guha agaciro uruhare rukomeye abagore bagira mu muryango no mu iterambere ryacu. Umugore ni umusingi w’umuryango, ni we utanga uburere, urukundo n’imbaraga zituma sosiyete igira icyerekezo cyiza.”

Yakomeje avuga ko “turashimira by’umwihariko Abanyarwandakazi baba hano muri Nouvelle-Zélande ku ruhare rwabo mu kubaka imiryango ikomeye, kurera neza abana bacu no gukomeza guteza imbere ubumwe bw’Abanyarwanda baba hano.”

Uwamahoro yasabye abitabiriye uyu muhango gukomeza gushyigikira uburinganire bw’abagabo n’abagore.

Ati “Nk’umuryango uhuza Abanyarwanda, dukomeza gushyigikira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo, kuko twemera ko iterambere rirambye rigerwaho iyo twese dukorana, twubahana kandi duha amahirwe angana buri wese. Ku munsi nk’uyu rero, turashimira abagore bose ku bw’imbaraga, ubwitange n’umurava bakomeje kugaragaza mu buzima bwa buri munsi.”

“Mboneyeho kandi gushishikariza twese gukomeza gukorera hamwe, kubaka ubumwe n’urukundo hagati yacu no gukomeza guharanira ejo hazaza heza h’imiryango yacu ndetse n’Igihugu cyacu cy’u Rwanda.”

Abanyarwanda baba ari abari imbere mu gihugu n’abari mu mahanga bizihije uyu munsi hazirikanwa uruhare rw’abagore mu iterambere ry’imiryango n’igihugu, hanakorwa ibikorwa bigamije kubongerera ubushobozi no kwimakaza ihame ry’uburinganire.

Kuri iyi nshuro, usanze ari cyo gihugu gifite umubare munini w’abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko aho bavuye kuri 12% mu 1996 bagera kuri 63,75% mu 2026.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abanyarwanda baba muri Nouvelle-Zélande, Uwamahoro Rehema, yashimye ubumwe bakomeje kugaragaza
Ibi birori byahuje Abanyarwanda baba muri Nouvelle-Zélande

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages