Ni igikorwa cyabaye ku wa 9 Nyakanga 2026, giteguwe na Ambasade y’u Rwanda mu Bwami bwa Maroc ku bufatanye n’Abanyarwanda batuye muri iki gihugu.
Ibirori byabereye i Rabat byitabirwa n’abasaga 300 barimo abayobozi bakuru mu Bwami bwa Maroc, ba ambasaderi bahagarariye ibihugu byabo muri Maroc, abikorera ku giti cyabo, imiryango itari iya Leta, urubyiruko rw’Abanyarwanda biga muri Maroc, abafatanyabikorwa n’inshuti z’u Rwanda.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bwa Maroc, Shakilla K. Umutoni, yashimye ingabo zari iza APR ziyobowe na Perezida Paul Kagame, zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zikanafungura inzira yo kongera kubaka igihugu cyari cyarashegeshwe n’amateka mabi.
Ambasaderi Shakilla K. Umutoni yagaragaje ko mu myaka 32 ishize Jenoside ihagaritswe, u Rwanda rwageze ku ntambwe ishimishije mu rugendo rw’iterambere, rushingiye ku mutekano, imiyoborere myiza no gushyira umuturage ku isonga ry’ibikorwa byose bya Leta.
Ati “Nyuma y’imyaka 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, u Rwanda ni igihugu gikataje mu iterambere kandi gishyize umuturage ku isonga. Ibyagezweho tubikesha cyane umutekano usesuye n’imiyoborere myiza igihugu cyubakiyeho.”
Ambasaderi Shakilla K. Umutoni yagarutse ku ruhare rw’Abanyarwanda baba muri Maroc, cyane cyane urubyiruko rugize umubare munini w’abiga muri iki gihugu, abasaba gukomeza kurinda no gusigasira ibyagezweho ndetse no kubigira umusingi wo gukomeza guteza imbere igihugu.
Ati “Ntimukibagirwe ko muri imbaraga z’ahazaza. Mukwiye gukoresha ubumenyi n’ubushobozi mufite mu gukomeza kubaka u Rwanda rwiza, rurangwa n’ubumwe, amahoro n’iterambere.”
Minisitiri w’Ubukungu n’Imari w’Ubwami bwa Maroc, Nadia Fettah Alaoui, wari umushyitsi mukuru wari uhagarariye Guverinoma ya Maroc, yashimye abaturage n’u Rwanda muri rusange ku munsi wo kwizihiza imyaka 32 u Rwanda rumaze rwibohoye, abifuriza amahoro, iterambere n’uburumbuke.
Yagize ati “Maroc irashimira kandi ikishimira intambwe idasanzwe u Rwanda rumaze gutera ruyobowe na Perezida Paul Kagame. Nta gushidikanya ko u Rwanda ari urugero rwiza rw’intsinzi n’iterambere muri Afurika, ibintu bishimangira icyerekezo Maroc ifitiye umugabane wa Afurika.”
Umunsi wo kwibohora ukomeje kuba umwanya wo kuzirikana urugendo rw’u Rwanda rwo kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi no guha agaciro ibikorwa byagize uruhare mu kubohora igihugu no kugishyira mu nzira y’amajyambere arambye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!