00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda baba muri Canada bizihije Umunsi wo Kwibohora

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 July 2026 saa 06:52
Yasuwe :

Abanyarwanda baba muri Canada bifatanyije n’inshuti z’u Rwanda mu kwizihiza imyaka 32 ishize u Rwanda rwibohoye, mu birori byabereye mu Mujyi wa Ottawa ndetse no mu bindi bice bitandukanye by’igihugu.

Ibi birori byateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri Canada, byahuje abayobozi ba Leta ya Canada, abahagarariye ibihugu byabo muri Canada, abadepite, abayobozi b’amashyirahamwe y’Abanyarwanda, abafatanyabikorwa mu iterambere ndetse n’inshuti z’u Rwanda.

Ibirori byabaye ku wa 4 Nyakanga 2026 mu Mujyi wa Ottawa, aho habaye umuhango wo kuzamura Ibendera ry’u Rwanda ku nyubako y’Umujyi wa Ottawa (Ottawa City Hall), igikorwa cyateguwe ku bufatanye n’Umujyi wa Ottawa.

Cyitabiriwe na Visi Meya w’Umujyi wa Ottawa, Stéphanie Plante, abahagarariye ibihugu byabo muri Canada, Abanyarwanda batuye muri Canada ndetse n’inshuti z’u Rwanda.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Canada, Prosper Higiro, yavuze ku kamaro ko kwibohora ndetse n’impinduka u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka 32 ishize.

Yibukije ko nubwo u Rwanda rwabonye ubwigenge mu 1962, ubuzima bushya bw’igihugu bwatangiye ku wa 4 Nyakanga 1994, ubwo Ingabo zahoze ari iza RPA zahagarikaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zigatangiza urugendo rwo kubaka igihugu gishingiye ku bumwe, umutekano, ubwiyunge, imiyoborere myiza n’iterambere rirambye.

Yagaragaje kandi bimwe mu byagezweho n’u Rwanda, anagaruka ku ruhare rw’u Rwanda mu kubungabunga amahoro mu Karere no ku rwego mpuzamahanga, harimo ubufatanye mu bikorwa by’umutekano muri Mozambique no muri Repubulika ya Centrafrique.

Uhagarariye Umujyi wa Ottawa, Visi Meya Stéphanie Plante, yashimiye u Rwanda ku iterambere rwagaragaje mu myaka 32 ishize rubohowe, anagaragaza ubucuti n’ubufatanye buri hagati y’Umujyi wa Ottawa n’Abanyarwanda bahatuye.

Nyuma y’umuhango wo kuzamura ibendera, Ambasade y’u Rwanda muri Canada yakiriye abashyitsi mu birori byabereye muri Fairmont Château Laurier, aho hahuriye abayobozi bakuru ba Canada, abadepite, abadipolomate, abayobozi b’inzego zitandukanye, abikorera ndetse n’Abanyarwanda batuye muri Canada.

Ambasaderi Prosper Higiro yavuze ko inshingano z’Abanyarwanda bariho uyu munsi ari ukurinda ibyo abababanjirije baharaniye no kubaka igihugu gikomeye kizagira ejo heza ku rubyiruko ruzakurikiraho.

Ati “Mu myaka 32 ishize, igisekuru kimwe cyabohoye u Rwanda. Inshingano dufite ni ugukomeza kubaha uwo murage turinda ubumwe bwacu, dukomeza inzego zacu, turengera ubusugire bw’igihugu cyacu kandi tukaremera ab’igihe kizaza u Rwanda rukomeye, ruteye imbere kandi rwunze ubumwe kurushaho.”

Mu butumwa bwatanzwe muri ibyo birori, abitabiriye bashimangiye ko kwibohora ari igihe cyo kwibuka urugendo rw’u Rwanda rwo kwiyubaka, kurinda ubumwe bw’Abanyarwanda no gukomeza kubaka igihugu gishingiye ku kwihangana, inshingano n’icyizere.

Kwizihiza Kwibohora32 bizakomereza mu bindi bice bya Canada binyuze mu bikorwa bitegurwa n’Abanyarwanda baba muri icyo gihugu ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda.

Ku wa 11 Nyakanga 2026, Umuryango w’Abanyarwanda baba i Toronto uzategura igikorwa cya Kwibohora32 kizibanda ku kwizihiza umudendezo, ubumwe n’umuco nyarwanda. Ambasaderi Prosper Higiro azitabira icyo gikorwa nk’umushyitsi mukuru.

Ku munsi nk’uwo, Abanyarwanda baba i Montreal bazizihiza Kwibohora32 muri Parc Angrignon, aho bazahurira mu gikorwa kigamije guteza imbere ubumwe, gukunda igihugu, umuco n’imibanire myiza hagati y’Abanyarwanda n’inshuti zabo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages