00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda baba mu Buhinde bizihije Umunsi wo Kwibohora

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 July 2026 saa 08:42
Yasuwe :

Ambasade y’u Rwanda mu Buhinde yizihije ku nshuro ya 32 Umunsi wo Kwibohora, mu birori byagaragajwemo urugendo rw’u Rwanda rw’ubudaheranwa, kwiyubaka, ndetse no gukomeza kwagura ubufatanye mpuzamahanga.

Ni ibirori byitabiriwe n’abagera ku 1.000 barimo abayobozi muri Guverinoma y’u Buhinde, abahagarariye ibihugu 140 mu Buhinde bagizwe na ba ambasaderi, abadipolomate n’abajyanama mu bya gisirikare (Defence Attachés).

Byitabiriwe kandi n’intumwa zaturutse muri Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda ziri i New Delhi zitabiriye Inama ya Kabiri ya Komite ihuriweho n’u Rwanda n’u Buhinde mu bijyanye n’ubufatanye mu rwego rwa gisirikare; Abanyarwanda baba muri iki gihugu abayobozi mu nzego z’ubucuruzi; abashakashatsi n’abandi.

Ibirori byaranzwe n’ibiganiro byibanze ku bucuruzi n’ishoramari mu Rwanda, byatanzwe na Freddy Vinay na Dr. Saurabh Singhal, Abahinde bashoye imari mu Rwanda; ndetse na Romit Shah, inshuti y’u Rwanda.

Abatanze ibiganiro bagarutse ku mahirwe u Rwanda rutanga mu rwego rw’ubucuruzi n’ishoramari, bashimangira ko u Rwanda ari igihugu cyiza cyo gushoramo imari ku banyamahanga.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde,Jacqueline Mukangira, yagarutse ku mateka y’u Rwanda yaranzwe n’amacakubiri yatewe n’ubukoloni, imiyoborere ishingiye ku ivangura, ndetse na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yashimye Ingabo zahoze ari iza RPA ku bwitange n’ubutwari byaziranze, ibyatumye u Rwanda rwongera kubona amahoro, ubumwe n’agaciro.

Amb. Mukangira yagaragaje ko intsinzi y’urugamba rwo kwibohora yo ku wa 4 Nyakanga 1994 yabaye intambwe y’ingenzi mu kugarura ubusugire bw’u Rwanda no gushyiraho umusingi wo kubaka igihugu.

Yashimye ubuyobozi bwa Perezida Paul Kagame, wayoboye urugamba rwo kwibohora, akanaha icyerekezo igihugu mu rugendo rw’iterambere.

Amb. Mukangira yagaragaje kandi iterambere ry’u Rwanda mu myaka 32 ishize ashingiye ku mibare igaragaza intambwe u Rwanda rwateye mu rwego rw’ubukungu, umutekano n’imiyoborere myiza, ndetse n’imibereho myiza.

Yanagaragaje kandi amahirwe u Rwanda rutanga mu ishoramari no mu bukerarugendo, ashishikariza Abahinde gukomeza gushora imari mu Rwanda.

Amb. Mukangira yashimye abafatanyabikorwa mpuzamahanga b’u Rwanda, ashimira by’umwihariko u Buhinde kubera uruhare rukomeye bwakomeje kugira mu rugendo rw’iterambere ry’u Rwanda.

Yagaragaje ko ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Buhinde bukomeje kwaguka mu nzego zitandukanye zirimo uburezi, ikoranabuhanga, ubucuruzi, ishoramari ndetse n’umutekano. Yashimangiye ubushake bw’u Rwanda mu gukomeza kwimakaza amahoro, ubutabera, no kurushaho guteza imbere ubufatanye mpuzamahanga.

Minisitiri wungirije ushinzwe Ububanyi n’Amahanga mu Buhinde, Shri Pabitra Margherita, yashimye intambwe idasanzwe u Rwanda rwateye mu rugendo rw’ubwiyunge nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yanashimye kandi ubufatanye bukomeje kwaguka hagati y’u Rwanda n’u Buhinde, agaragaza u Rwanda nk’icyitegererezo mu iterambere.

Ibirori byaranzwe kandi n’indirimbo zigaragaza umuco w’ibihugu byombi binyuze mu mbyino z’abanyeshuri b’Abanyarwanda biga mu Buhinde, ndetse n’itsinda ry’Abahinde ryaturutse mu Ntara ya Haryana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages