Ubudage ni igihugu kinini, gituyemo Abanyarwanda mu bice no mu buryo butandukanye, kuko harimo urubyiruko rwinshi rwahavukiye cyangwa rwahakuriye, hakaba abahagiye ari bato bakahakurira n’abanyeshuri muri za kaminuza.
Imiryango y’Abanyarwanda batuye mu mahanga igaragazwa kenshi n’ibikorwa bibahuza, bigamije kubateza imbere no gukomeza gutoza abato gukunda no gukorera u Rwanda.
Abagize urubyiruko rwo mu Budage, batojwe n’ababyeyi babo kumenyera aho bava, cyane mu ngando bakunze gukorera mu Rwanda rimwe mu mwaka barujyana gusura no kumenya aho bakomoka.
Bitabira kandi buri bikorwa bitegurwa ku rwego rwa ambasade, ibiganiro bitandukanye, kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, amateka yaranze u Rwanda biciye mu gikorwa ngarukamwaka cyo Kwibohora, Umuganura n’ibindi.
Iki gikorwa cyo guhura bakifurizanya umwaka mushya muhire, bakishimira n’ibyo bagezeho bari kumwe cyahuje Abanyarwanda n’inshuti zabo bagera kuri 210 baturutse mu mijyi itandukanye mu Budage.
N igikorwa cyayobowe na Ishimwe Claudine afatanyije na Ishimwe Blaise.
Umunyabanga wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda mu Budage, Gildas Mukunde, yashimiye uko Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje kwishyira hamwe nk’inkingi y’iterambere.
Ati “Turishimira uko mukomeje kwishyira hamwe nk’Abanyarwanda. Ni cyo tubakangurira kuko ubumwe n’iyo nkingi ikomeye yo gukomera k’ubunyarwanda bwacu aho turi hose.”
Yakomeje ati “Ubuyobozi bw’u Rwanda buzakomeza kubaha serivisi mukeneye hano, mukomeze mubwegere, igihe icyo ari cyo cyose turi hano ngo dufatanye, kandi tubahe serivisi mugombwa n’ubuyobozi.”
Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Budage, Kubwimana Hervé, yashimiye abo bafatanyije bose ngo iki gikorwa kigende neza, ashimira Abanyarwanda n’inshuti zabo baturutse hirya no hino kugira ngo bahure.
Yavuze ko guhura bituma bakomeza kunga ubumwe, bakamenyana kurushaho, bikaba byafasha no bikorwa bindi biri imbere.
Yasoje ashishikariza Abanyarwanda gukomeza kwitabira ibikorwa bibahuza bigamije iterambere ry’Igihugu batumirwamo, anabashimira ibyo bagezeho muri 2025.
Muri ibyo birori kandi abahanzi bari muri Band ya Diaspora Nyarwanda mu Budage ikuriwe na Patrick Nteziryayo uzwi nka Patrick the Voice, bahawe umwanya basusurukije abayitabiriye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!