Iki gikorwa kiba buri mwaka mu musangiro uba hagamijwe kwibuka abanyarwanda bagenzi babo batishoboye. Umwaka ushize iri shyirahamwe ryabashije gukusanya amafaranga yishyuriwe mituweli abantu 1260 bo mu Karere ka Ruhango.
Muri uyu musangiro wabaye kuwa Gatandatu ushize, hagaragaye ubwitabire buri hejuru bw’abanyamahanga, baje kwifatanya n’abanyarwanda baba mu Bubiligi kugoboka abatishoboye.
Uwari Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Olivier Nduhungirehe, nubwo atabashije kuhaboneka kuko yahinduriwe imirimo, yohereje ubutumwa bw’ishimwe kuri abo banyarwanda bateguye icyo gikorwa kandi abasaba kugikomeza.
Meya w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi François Xavier, na we aherutse koherereza ubutumwa bw’ishimwe ishyirahamwe Abacu Solidarité Rwanda, arishimira kuba ryabashije kwishyurira mituweli abaturage bo mu Karere ke batishoboye.
Abacu Solidarité Rwanda ni umuryango washinzwe n’Abanyarwanda baba muri Diaspora mu Bubiligi. Washinzwe mu 2016 ufite intumbero yo kongera ingufu mu bikorwa biteza imbere u Rwanda.
Kanda hano ubashe kubona amakuru arambuye kuri Abacu Solidarité Rwanda
Amafoto yaranze iki gikorwa



















TANGA IGITEKEREZO