Ni igikorwa cyahurije Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda muri Hotel Hilton -Les Tours Jumelles ku wa 4 Nyakanga 2025.
Cyitabiriwe n’abarenga 350 mirongo itanu; biganjemo Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Brazzaville n’inshuti zabo, abagize guverinoma ya Congo barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Francophonie ndetse n’Abanye-Congo batuye mu mahanga Jean Claude Gakosso, abahagarariye ibihugu byabo muri iki gihugu n’Imiryango mpuzamahanga ndetse n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye muri Congo.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo, Bwana Parfait Busabizwa yavuze ko uyu munsi ari umunsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda.
Yagarutse ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, aho Ingabo za RPA zari ziyobowe na Gen. Maj. Paul Kagame zavanye igihugu mu mwijima, zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi none ubu u Rwanda rukaba rugeze ku rwego rwiza mu iterambere.
Yanagaragaje ko mu myaka irindwi ishize, ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse mu nzego zose z’ubuzima, avuga ko igipimo cy’imibereho myiza y’abaturage kigeze kurwego rushimishije.
Ati “Ariko n’ubwo hari ibyagezweho, u Rwanda rukomeje urugendo rwo kuzamura urwego rw’Iterambere.”
Ambasaderi Busabizwa, yashimiye leta ya Congo ku mubano mwiza ifitanye n’u Rwanda, anashimira Abanye-Congo, urugwiro bakirana buri Munyarwanda ubagannye.
Abitabiriye uyu muhango basusurukijwe n’itsinda ryitwa Suite Compagnie, mu mbyino gakondo zo muri Congo, nyuma umuhanzi Cyusa Ibrahim n’itorero Inganzo Ngari bataramira abari aho mu njyana y’indirimbo n’imbyino nyarwanda zijyanye n’umunsi wo kwibohora.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!