Uwo munsi wizihijwe muri iyo Kaminuza kuwa Gatandatu tariki ya 8 Kanama 2015, aho ibyo birori byabimburiwe n’irushanwa mu mupira w’amaguru ryahuje amakipe akurikira:
• Ikipe y’abanyeshuri b’Abanyarwanda
• Iy’abanyasudani y’epfo
• Iy’abanyasomaliya
• Academic y’Abahinde muri iyo kaminuza
Iryo rushanwa ryo kwizihiza umunsi wo kwibohora, ryegukanywe n’Ikipe y’Abanyeshuri bo muri Sudani y’epfo, batsinze Abanyarwanda igitego 1-0 ku mukino wa nyuma.
Hatanzwe ibihembo birimo umudari ndetse n’imipira yo gukinana byatanzwe ku nkunga y’abanyeshuri b’abanyarwanda bagize umuryango FPR Inkotanyi.
Umuyobozi w’ihuriro ry’Abanyeshuri b’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, Nayandi Manzi Aimable, yavuze ko kuri uyu munsi bagize ibihe byiza nk’abagize uwo muryango mu ruhando rw’abanyamahanga.
Ati: “Ni ibintu bishimishije cyane kwizihiza umunsi wo kwibohora tunasabana n’abanyamahanga tukanabasangiza ibyiza umuryango wagejeje byinshi ku gihugu cyacu cyiza cy’u Rwanda.”
Muri ibyo birori hanatanzwe ibiganiro byibanze ku gusobanura impamvu hashinzwe umuryango FPR Inkotanyi, ndetse n’uko urugamba rwo kubohora igihugu rwagenze.
Umuyobozi w’uwo muryango yagarutse ku kinyabupfura (Discipline), gukunda igihugu ndetse n’ubwitange byaranze ingabo zarwanye urugamba rwo kubohora igihugu, ashishikariza bagenzi be guharanira kugera ikirenge mu cyazo.
Yanibukije ko byose byagezweho izo ngabo zirangajwe imbere na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame. Ahereye kuri ibyo, yahise ashimangira icyifuzo cy’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga cyane cyane mu ngingo ya 101, kuko bifuza gukomezanya na Perezida Kagame mu rugendo rugana ku majyambere.
Uwo munsi mukuru wari witabiriwe n’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga biga muri iyo Kaminuza ya Annamalai, Umunyeshuri uhagarariye abanyarwanda muri kaminuza annamalai Sebaganji Theogene akaba yara wusoje atanga ibihembo ku makipe yitwaye neza.
Emmy Arsonval Maniriho/IGIHE India



















TANGA IGITEKEREZO