Iri huriro riteganyijwe tariki 23 Gicurasi rizahuza urubyiruko rw’abasore n’inkumi barenga 700, hagamijwe gusubiza amaso inyuma barebera hamwe bimwe mu byaranze amateka y’u Rwanda, aho u Rwanda rugeze ubu mu rugendo rwo kwiyubaka n’iterambere, ndetse n’ejo hazaza harwo, hibandwa ku ruhare rw’urubyiruko muri iyo nzira iganisha u Rwanda aheza.
Urutse ibiganiro ku ngingo zitandukanye, uru rubyiruko rugizagira umwanya wo kuganira na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Benshi mu rubyiruko rw’abanyarwanda ruzitabiri iri huriro rigiye kuba ku nshuro yaryo ya mbere, ruri mu kigero cy’imyaka 18 na 35.
Biganjemo abanyeshuri, abarangije kwiga bafite imirimo, abavuye mu Rwanda cyera cyangwa mu myaka mike ishize n’abavukiye mu bihugu byo hanze.
Abo baba mu mahanga, bamwe muri bo bakunda gusura u Rwanda kenshi ahari bamwe mu miryango yabo, ariko harimo n’abandi batigeze barukandagiramo na rimwe baba bumva iterambere ryarwo n’ibiruberamo bari kure.
Iri huriro ry’urubyiruko rw’Abanyarwanda ryiswe ‘Rwanda Youth Forum’ ni umwanya mwiza wo guhuriza hamwe ibitekerezo by’urubyiruko ku cyateza imbere u Rwanda, buri wese abasha kumenya uruhare rwe kugira ngo iryo terambere ry’igihugu rirambye rigerweho.
Mu rubyiruko ruzaturuka mu Rwanda, harimo n’abahanzi bazasusurutsa abazitabira iryo huriro barimo King James, Teta Diane n’abandi.
Mu Rwanda, Urubyiruko ni amizero y’igihugu dore ko rugize hafi 70% by’abaturage.
Ni ku nshuro ya mbere iri huriro ry’urubyiruko rigiye kuba. Abazitabira iri huriro ahanini ni ababarizwa muri Diaspora Nyarwanda benshi bakunze kwita intara ya gatandatu y’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO