Umuyobozi wa Komisiyo y’Urubyiruko n’Umuco mu Ihuriro ry’Abanyarwanda baba mu mahanga (RDGN), Clement Ndegeya, yasobanuriye IGIHE ko hari ibikorwa byinshi bigamije iterambere urubyiruko ruba mu mahanga rwatangiye ariko ko guhurira hamwe bigiye kubafasha guhuza imbaraga.
Yabitangaje mu gihe kuwa gatandatu tariki ya 23 Gicurasi 2015, i Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hateganyijwe kuzabera ku nshuro ya mbere Ihuriro ry’urubyiruko rw’Abanyarwanda (Rwanda Youth Forum) rwigira hamwe uruhare rwarwo mu guteza imbere igihugu cyababyaye.
Ndegeya yatangaje ko hari urubyiruko rwinshi rwatangiye imishinga imwe n’imwe mu Rwanda no mu mahanga bityo ko guhurira hamwe ari umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo no kumenyana.
Yagize ati “Ikintu urubyiruko rwinshi rwishimiye ni ukumenyana, kubera intera ndende iri hagati ya buri umwe n’undi kubera imijyi minini, iyo habonetse amahirwe yo kubonana tukungurana ibitekerezo, hashobora kuvamo imishinga myinshi twakora.”
Rwanda Youth Forum ni Ihuriro rizahuriza hamwe Urubyiruko rw’Abanyarwanda kuri 700 i Dallas, ruturutse mu Rwanda no mu mahanga hagamijwe kurebera hamwe uruhare rwa buri wese mu iterambere ry’igihugu.
Benshi mu rubyiruko rw’Abanyarwanda baba mu mahanga biganjemo abanyeshuri n’abandi barangije kwiga ubu bakora mu bigo bitandukanye. Bamwe bibumbiye mu mashyirahamwe aho bahuza imbaraga bagakora ibikorwa bibyara inyungu.
Urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu rugira uruhare mu bikorwa by’iterambere. Mu gihe gishize urwibumbiye mu ishyirahamwe ry’urubyiruko rw’u Rwanda ruba muri Canada rwatanze inkunga ingana n’ibihumbi biriri by’amadolari mu kigega cy’Agaciro Development Fund.
Biteganyijwe ko uru rubyiruko ruzaganira na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.



















TANGA IGITEKEREZO