Iri shyirahamwe risanzwe rikora ubucuruzi butandukanye nko gutwara ibicuruzwa, gucunga imitungo n’ibindi bifitiye akamaro benshi mu banyarwanda n’abandi banyafurika muri rusange mu Burayi.
Nyuma y’imyaka ibiri abantu badahura kubera icyorezo cya Covid-19, Rugero Jean Pierre yavuze ko basanze ari byiza gutegura igitaramo cy’ubusabane, abantu bakongera kuganira.
Icyo gitaramo cyiswe “Soirée de Gala – Special Réveillon” giteganyijwe tariki ya 31 Ukuboza 2022, guhera saa mbili z’umugoroba, kikazabera Wchausée de Riusbroek 265, 1660 Drogenbos mu nkengero z’umujyi wa Bruxelles mu nyubako nshya ya J.P ROUM’S.
Muri iki gitaramo hatumiwe abahanzi batandukanye, n’aba DJ bazavanga umuziki mu buryo bwa gihanga.
Rugero Jean Pierre mu kiganiro na IGIHE yagize ati “Mu Bubiligi kimwe n’ahandi ku Isi hose twashegeshwe n’icyorezo cya Covid-19, kuko ibikorwa byinshi byose twakoraga byasabaga ko abantu bahura. Ibyo rero ntibyashobokaga n’ibindi bikorwa bitandukanye byasabaga guhuza abantu byose byari byarahagaze, hari rwose n’Ibyo twafunze.”
Yakomeje agira ati “ Ariko urabizi abanyarwanda ntabwo tujya ducika intege no mu bihe bikomeye, kuko twabonye byinshi, kandi urebeye no ku buyobozi bwiza dufite uko bwitwaye muri iki cyorezo byaduteye imbaraga zo gukomeza gukora kandi tukiteza imbere nk’abanyarwanda.”
Rugero Jean Pierre yasabye Abanyarwanda batuye mu Bubiligi no mu nkengero zabwo kuzitabira icyo gitaramo kugira ngo bishimane, baganire ku iterambere ryabo n’igihugu cyabo.
Ati “Muzaze muri benshi twongere dusabane, twishimire ko dukomeje kwishakamo ibisubizo tugana imbere heza.”
Uwashaka ibisobanuro birenzeho kuri iki gitaramo yabariza kuri: (+32 465 52 42 87) (+32 467 06 52 94) (+32 460 94 64 64)





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!