00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bubiligi:Ambasaderi Nduhungirehe yakanguriye Abanyarwanda kuzitabira amatora y’Umukuru w’Igihugu

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 20 February 2017 saa 07:48
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Olivier Nduhungirehe, yasoje ingendo mu mijyi itandukanye y’u Bubiligi aho yahuye akaganira n’Abanyarwanda bahatuye ku iterambere bamaze kugeraho n’imbogamizi bahura na zo.

Izi ngendo Ambasaderi Nduhungirehe yazitangiye tariki ya 1 Ukwakira 2016, i Mons, mu Ntara ya Hainaut, akomereza mu Mujyi wa Charleroi, Grand Liège, Namur, Leuven, Frandre Occidental, Brabant Wallo, Anvers, azisoreza mu mujyi wa Bruxelles tariki ya 14 Mutarama 2017.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Amb. Nduhungirehe yavuze ko yari yarabisezeranyije Abanyarwanda bo mu Bubiligi akigera muri iki gihugu nka Ambasaderi, ko bazaganira ku byo bamaze kugeraho n’imbogamizi bafite, ibishoboka bigashakirwa umuti.

Ati “Uko gahunda zagiye zikurikirana, twaricaraga tukaganira, tukungurana ibitekerezo, mu buryo busesuye, ufite ikibazo akakibaza kigahabwa igisubizo ako kanya.”

Abanyarwanda bo muri Diaspora Nyarwanda mu Bubiligi bifitemo ubukungu bwinshi bashobora gukoresha bakiteza imbere kandi banateza imbere igihugu cyabo, kubegera rero ngo byabaye imbarutso yo kubirebera mu ndorerwamo yo kubibyaza umusaruro no gukumira imbogamizi zabaho nk’uko Amb. Nduhungirehe yakomeje abisobanura.

“Ibi biganiro mu Mijyi 10 byibanze ku ngingo zitandukanye zirimo serivisi bahabwa muri Ambasade yabo nk’Abanyarwanda, iki kikaba ari ikintu twagarutseho cyane."

Nduhungirehe yagarutse no ku matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu Rwanda aho yongeye gukangurira abanyarwanda kuzayitabira ari benshi bakihitiramo umuyobozi ubabereye.

Ati “Gutora ni inshingano n’uburenganzira bwa buri munyarwanda kandi ni ishema kuko uba ugize uruhare mu guhitamo ukubereye mu buyobozi bw’igihugu cyawe.”

Ambasaderi Nduhungirehe mu kiganiro n'Umunyamakuru wa IGIHE, Karirima Aimable Ngarambe

Hagarutswe kandi ku kwita ku bukungu mu gushora imari mu gihugu, gukora imishinga ibyara inyungu, gushyiraho amatsinda y’ishoramari, sosiyete y’ubucuruzi n’ibindi bikorwa bihuriweho n’abishyize hamwe bikabyazwa umusaruro rusange.

Amb. Nduhungirehe ubwo yasuraga umujyi wa Charleroi yatangaje ko yifuza ko mu Bubiligi hazaba mu minsi iri imbere icyiswe “Youth’s Rwanda Day” mu rwego rwo kwereka urubyiruko birambuye aho u Rwanda rugeze n’aho rwifuza kugana kuko aribo Rwanda rw’ejo.

Amb. Nduhungirehe kandi yasabye ko kugira ngo ibikorwa biteganyijwe bigerweho neza bikwiye gukorera ku mihigo. Ati “Mu Bubiligi habarizwa Abanyarwanda barenga ibihumbi 35, turi benshi, twari dukwiye rwose kujyana n’ibikorwa by’intangarugero kurusha izindi Diaspora ziri hano. Mubimfashemo twubake izina rikomeye nk’Abanyarwanda.”

Ku bijyanye n’umuco, Amb. Nduhungirehe yavuze ko hagiye kwigwa hazongera gufungurwa inzu ndangamuco (Centre culturel) nk’uko yahozeho ikaza kurembera.

Ati “Ntibyumvikana ukuntu abanyarwanda bafite umubare urenga ibihumbi mirongo itatu na bitanu tutagira inzu ndangamuco, ikorerwamo ibiganiro mbwirwaruhame, aho amatorero atozwa imbyino, umuco no kwiga ikinyarwanda yajya akorera kandi tukaba twanayibyaza inyungu.”

Ambasaderi w'u Rwanda mu Bubiligi, Olivier Nduhungirehe, aganira n'Umunyamakuru wa IGIHE

Amafoto:Jessica Rutayisire


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages