Iki gikorwa cyabereye mu Karere ka Arlon mu Bubiligi kuri uyu wa 16 Ukuboza 2023.
Jack-Abby Habimana, uyobora umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Bubiligi, yahaye ikaze abanyamuryango abifuriza cyane gukomeza kugira isabukuru nziza y’imyaka 35 ya FPR Inkotanyi muri rusange.
Ni umugoroba kandi wabayemo umwanya uhagije mu kubwirwa amakuru y’umuryango kuva wavuka kugera ubwo habayeho n’amashami yawo mu banyarwanda batuye mu mahanga, bagaruka ku ndangagaciro zabaranze kugeza ubu, bifuza abato bazagera ikirenge mu cy’abababanjirije bagakomeza ibikorwa byiza byagejeje aho umuryango ugeze uyu munsi byashoboka bakanarushaho.
Oscal Gahutu yatanze ikiganiro kirambuye ku mateka yaranze uyu muryango wa FPR-Inkotanyi, ibikorwa byawo n’uko wavutse mu Bubiligi.
Mu bandi batanze ibiganiro harimo Kaboneka Francis nk’umukanguramabaga mukuru wa FPR Inkotanyi na Eric Ngabo maze ababyitabiriye bahabwa urubuga rwo kubaza ibibazo no guhabwa ibisubizo.
Ni igikorwa kandi giteganyijwe guhuriza Abanyamuryango mu busabane no kwifurizanya ibihe byiza bisoza umwaka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!