00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Suède: Abahanzi 35 b’Abanyarwanda bagiye kwitabira iserukiramuco rimenyekanisha Afurika

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 6 June 2026 saa 11:52
Yasuwe :

Abahanzi 35 b’Abanyarwanda baba muri Suède bamaze kwiyandikisha ngo bazitabire Iserukiramuco ‘GANZA Africa Nordic Festival’ rizabera i Stockholm hagamijwe kumenyekanisha ibikorwa bya Afurika bishingiye ku muco.

Abiyandikishije ni abahanzi bakora umuziki, ababyinnyi abasizi, abanyabugeni, abanyamideri ndetse n’abandi bafite ibikorwa byo mu rwego rw’ubuhanzi baba muri Suède baturuka mu bihugu birindwi bya Afurika birimo u Rwanda, u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Uganda, Nigeria, Kenya, Eritrea, na Suède izakira iryo serukiramuco.

Iri serukurimuco ryateguwe n’Umunyarwanda Yves Kijyana, afatanyije n’Ihuriro ry’Abanyarwanda batuye muri Suéde (RCA Sweden) riteganyijwe ku wa 4 Nyakanga 2026.

Yves Kijyana yatangaje ko bateguye iki gikorwa nyuma yo kubona ko hakiri icyuho mu kubona aho abahanzi b’Abanyafurika baba i Burayi bamenyekanishiriza ibikorwa byabo.

Ati ‘‘Ni igikorwa cyagenewe Abanyafurika, twagiteguye nyuma yo kubona ko Abanyafurika baba cyane cyane mu Majyaruguru y’i Burayi batabona neza aho bagaragariza ibikorwa byabo, cyane cyane ibimenyekanisha umuco wa Afurika. Kwiyandikisha biracyakomeje, mbere y’uko umunsi nyir’izina ugera.’’

Kijyana kandi avuga ko ari ishema ku Rwanda kuko umunsi iserukiramuco rizaberaho azaba ari n’igihe cyiza cyo kumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda, no gushishikariza abanyamahanga kwitabira gahunda ya ‘Visit Rwanda’. Muri ‘GANZA Africa Nordic Festival’ kandi, hazamurikirwa ibikorwa bitandukanye birimo ibijyanye n’imitekere yo muri Afurika.

Yavuze kandi ko ku wa 4 Nyakanga ubwo hazaba hizihizwa Umnsi wo Kwibohora, ari bwo bifuje gutangiza iri serukiramuco, mu gukomeza kwigisha amateka y’u Rwanda mu mahanga, no kuyasigasira.

Ni iserukiramuco biteganyijwe ko rizitabirwa n’abahagarariye u Rwanda mu bihugu byo mu Burayi bw’Amajyaruguru, barimo na Dr. Diane Gashumba n’abandi ba ambasaderi batandukanye bahagarariye ibihugu byabo bya Afurika muri ako gace.

Umunyarwanda Yves Kijyana, ni we wateguye iri serukiramuco rigiye guhuza Abanyafurika baba i Burayi
Abahanzi 35 b'Abanyarwanda bamaze kwiyandikisha mu iserukiramuco rigiye kumenyekanisha umuco wa Afurika i Burayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages