Isaha ya Kigali iri imbereho amasaha 6 ku isaha ya Toronto.
Ushobora gukurikirana imigendekere y’iki gikorwa hano ku IGIHE.com:
12:12 : Mu gihe abitabiriye Rwanda Day bari gukomeza kwinjira mu nzu yabereyemo iki gikorwa iherereye mu birometero 30 uvuye mu mujyi wa Toronto hagati, abacuruzi ndetse n’abahagarariye ibigo byo mu Rwanda bari kwitegura kumurika ibikorwa byabo.
Uretse kuri IGIHE kandi ushobora no gukurikirana ibibera Toronto kuri Televiziyo y’igihugu (Live)
12:35: Bishop John Rucyahana yatanze ikiganiro ku bwiyunge, ku mbaga ikomeje kwiyongera y’abitabiriye Rwanda Day, Edouard Bamporiki yunga mu rye avuga ku kuntu we n’urundi rubyiruko rwateye intambwe yo gusaba imbabazi ku byaha ababyeyi na bene wabo bakoze babiyitirira.
12:55: Bamwe mu banyarwanda bahisemo kuza gukorera mu Rwanda batanze ubuhamya ku kuntu babashije kwiteza imbere nyuma yo gufata icyemezo cyo gutaha bava hanze bakaza gukorera mu gihugu cyabo.
13:20: Mihigo Francois Chouchou ari gutanga agasusuruko mu ndirimbo zakunzwe cyane nka "Umulisa", "Agasaza gashira amanga" n’izindi. Chouchou yaje i Toronto azanye n’Intore Masamba na we biteganyijwe ko aza gutaramira abitabiriye Rwanda Day.
Bamwe mu bitabiriye Rwanda Day bagaragaza ibyishimo batewe no kuyitabira Rwanda Day
Inshuti y’u Rwanda Johanne St Louis wahisemo kuza gukorera ubucuruzi mu Rwanda...
Sina Gererd avuga ku mpamvu sosiyete ye yitabiriye kumurika ibikorwa muri Rwanda Day
Alice Mutoni waturutse Washington DC
TANGA IGITEKEREZO