IBUKA-Canada ifite icyicaro mu Mujyi wa Toronto, Umurwa mukuru w’Ubukungu muri icyo gihugu.
Nyuma yo gushingwa kwa IBUKA Canada hatowe Komite Nyobozi igizwe na Perezida Léo Kabalisa utuye muri Toronto; yungirijwe na Marie Josée Gicali utuye Montréal, Eugène Nshimiyimana utuye Hamilton yatorewe kureberera ibijyanye n’Itumanaho na Gustave Mukurarinda utuye Ottawa-Gatineau wagizwe Umubitsi.
Mu kiganiro na IGIHE, Kabalisa yavuze ko bishimiye cyane kuba IBUKA Canada yavutse nyuma y’igihe iri mu ntekerezo.
Yakomeje ati “Kuba uyu muryango uje navuga ko uziye igihe kuko ni ibintu twatekerejeho kubera impamvu nyinshi. Aha muri Canada tuhatuye nk’Abanyarwanda barimo benshi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. IBUKA Canada izaba ihuriro ry’ibikorwa bitandukanye byo kwibuka no gusubiza abacu icyubahiro cyabo kuko bishwe bunyamanswa kandi benshi muri twe ntitwabashije kubashyingura mu cyubahiro kibakwiye nk’uko bigomba.’’
IBUKA Canada izaba kandi uburyo bwo guhuza abagize amahirwe yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye abasaga miliyoni mu minsi 100.
Kabalisa yashimangiye ko IBUKA Canada izanatanga umusanzu mu gukomeza urugamba rwo kurwanya abapfobya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagaragaje ko ari n’umuyoboro mwiza wo gufasha abakiri bato guhugukirwa no kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Ni bo ejo bazakomeza kuyabungabunga ngo atazibagirana na rimwe kandi ibyabaye [Jenoside yakorewe Abatutsi] bitazongera ukundi.’’
“Ikindi kiri mu ntego zacu, dutuye muri ibi bihugu by’amahanga ariko naho baba bakeneye kumenya abo turi bo n’amateka yacu. Kuba Jenoside ari icyaha cyakorewe inyokomuntu ibyo bituma kirenga imbibi yaho cyakorewe, kubera iyo mpamvu dufite inshingano zo gusobanurira Isi duhereye aho dutuye muri Canada kugira ngo bamenye ukuri maze kuvuga ngo “ntibizongere kuba ukundi aho ariho hose” tugerageze kubishyira mu bikorwa.
Kabalisa akomeza ati "Ibuka-Canada ije kunganira kandi indi miryango irengera kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.’’
IBUKA Canada yashinzwe nk’umuryango uzunganira indi isanzwe ikorera muri Canada mu kurengera no kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni umuryango wiyongereye ku yindi ikorera mu bice bitandukanye by’Isi nka Ibuka Belgique, Ibuka Suisse, Ibuka Rwanda, Ibuka Italie, Ibuka Hollande, Ibuka France, Ibuka Allemagne, Ibuka USA, Ibuka Sénégal, Ibuka Suède na Ibuka Danemark.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!