Icyo gitaramo cyabaye kuwa Gatandatu tariki 28 Kamena kuri Maison de la Douane i Dakar, kikaba cyaritabiriwe n’Abantu batandukanye barimo na Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, Dr Harebamungu Mathias.
Ambasaderi Harebamungu yashimiye urwo rubyiruko kuba rwateguye icyo gitaramo, arusaba gukomeza gusigasira ibibahuza nk’Abanyarwanda.
Yagize ati "Twahurijwe hano n’amaraso nyarwanda adutemba mu mitsi, dukomeze dusigasire ubunyarwanda, tuvomerere ibiduhuza kandi bitwubaka."
Yabasabye gukomeza kurangwa n’agaciro n’ubunyangamugayo aho bari hose.
Yagarutse ku bwiza n’iterambere ry’u Rwanda asaba urubyiruko guharanira kujyana naryo mubyo rukora byose.
Dr. Francis Mugabo mu izina rya ACRS yashimiye Ambasaderi Mathias Harebamungu kuba yitabiriye iki gikorwa akegera urubyiruko.
Yanashimiye ambasade kuba idahwema kubashyigikira ndetse no kubaba hafi mu buzima butoroshye bwo hanze y’u Rwanda.
Jean Claude Utazirubanda umwe mu rubyiruko rwitabiriye yagaragaje ubudasa bw’u Rwanda, aruvuga uburanga, umuco , iterambere yifashishije amashusho.
Clemence Ingabire Mugabo, Umunyarwandakazi w’imyaka 17 mu muvugo yavuze, yashishikarije urubyiruko rw’u Rwanda kuba icyizere cy’ejo heza.
Urubyiruko kandi rwakoze imyiyereko rurata imyambaro n’umuco by’u Rwanda ndetse n’ibya Sénégal.
Icyo gitaramo cyanasusurukijwe n’umuririmbyi Habib Thiam, ufite se w’umunyasenegali na nyina w’Umunyarwandakazi waririmbye indirimbo zirata Agaciro n’Ubutwari by’Afurika.
Mu magambo ye, Thiam yagize ati ‘habaho abanyapolitiki hakabaho na Paul Kagame’ ahamagarira Afurika kwigira ku mukuru w’igihugu cy’ U Rwanda bakarangwa n’umutima-nyafurika; ubumwe n’ubunyangamugayo ndetse n’ubufatanye mu kubaka ejo heza.
Iki gitaramo cyateguriwe Abanyarwanda bari hagati y’imyaka 16 na 45, gihuza abagera kuri 200 barimo Abanyarwanada n’abavuka ku banyarwanda bashakanye n’abanyamahanga.



















TANGA IGITEKEREZO