Ibi yabigarutseho ubwo Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye muri Kenya bibukaga ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyuma ya Jenoside Abanyarwanda bongeye kuba umwe ndetse bariyunga barenga amacakuburi yabatanyaga, ibi bigaragarira mu gipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge kiri ku kigero cya 94.7%.
Ubu bumwe butangaza amahanga ariko Abanyarwanda bo bashyize imbere "Ndi Umunyarwanda", birengagiza amacakubiri yabatanyaga yabagegeje kuri Jenoside, usanga benshi bayoberwa ibanga ryakoreshejwe.
Ushinzwe Ibikorwa bya Loni muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Kenya, Ambasaderi Susan Mwangi, yashimye uburyo u Rwanda rwageze ku bwiyunge n’iterambere nyuma ya Jenoside.
Ati “Twubaha umuhate w’Abanyarwanda ku ntambwe bateye yabagejeje ku bwiyunge no gukira ibikomere ndetse n’iterambere ry’ubukungu byarugejeje kuba imbuto y’amahoro muri Afurika rukaba igihugu ushobora kubamo utekanye.”
Yakomeje avuga ko bazakomeza gushyigikira abarwanya icyatuma Jenoside hari aho yaba ndetse no kubaka ejo hazaza heza.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, Dr. Richard Masozera, yavuze ko Kwibuka ari ingenzi kandi ko buri wese akwiye guhagarara mu kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati “Kwibuka biradusobanura kandi bitwibutsa gukomera ku ntego yacu y’ubumwe n’ubwiyunge no kubiba amahoro. Guhakana Jenoside bikomeretsa abayirokotse ni ngombwa ko twunga ubumwe mu kurwanya ababikora mu nyungu z’urubyiruko.”
Ku ruhande rw’Uhagarariye Umuryango w’Abibumbye muri Kenya, Stephen Jackson, yifatanyije n’aba Banyarwanda kwibuka ndetse avuga ko imiryango mpuzamahanga ifite ikimwaro ku kuba ntacyo bakoze muri Jenoside.
Ati “Mu gihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 turunamira inzirakarengane zirenga miliyoni z’abana, abagore n’abagabo bishwe mu minsi ijana gusa mu myaka 29 ishize. Ariko turibukana ikimwaro kubera gutsindwa kw’imiryango mpuzamahanga.”
Iki gikorwa cyabereye muri Kenya cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyitabiriwe n’abasaga 500 biganjemo urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba muri iki gihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!