Ni ku nshuro ya kane u Rwanda rwitabiriye iri murikagurisha, ubusanzwe rihuriramo abahinzi ba kawa, abakunzi bayo na sosiyete ziyitunganya.
Amsterdam Coffee Festival muri uyu mwaka yitabiriwe n’abagera ku 8000, baturutse ku migabane itandukanye.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Kuba ku isonga mu guteza imbere ubwiza buhebuje bwa kawa no guhuza umuryango mugari.’’
Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Nduhungireho Olivier, yabwiye IGIHE ko ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi busanzwe bumeze neza.
Yagize ati “U Buholandi ni igihugu cya gatatu mu kohereza mu mahanga kawa nyinshi nyuma yo gutunganywa n’inganda.’’
U Buholandi ni igihugu cya gatanu mu kunywa kawa nyinshi ku Isi. Mu 2020, ubushakashatsi bwerekanye ko Umuholandi anywa amatase [ibikombe] ane y’ikawa ku munsi, ni ukuvuga ibilo umunani ku mwaka.
Yakomeje ati “U Rwanda ruri mu bihugu byohereza kawa nyinshi mu Buholandi ndetse mu 2022 rwayinjijemo toni 466, zifite agaciro ka miliyoni 2 n’ibihumbi 330$.’’
“Ni umusaruro mwiza mu bijyanye n’ubucuruzi dukorana n’u Buholandi. Ikawa y’u Rwanda irakunzwe kuko ifite ubwiza.’’
– Ibigo Nyarwanda byitabiriye imurikagurisha biryitezemo inyungu
Ibigo umunani byo mu Rwanda ni byo byitabiriye “Amsterdam Coffee Festival” ndetse byiteze kungukiramo byinshi.
Ibi bigo birimo Baho Coffee, Kanya Coffee, Kivu Belt Coffee, Mountain Coffee, Mubuga Coffee, Nova Coffee, Rwashoscco na Sake Coffee.
Niyomugabo Emmanuel ukora muri Rwanda Mountain Coffee Ltd yavuze ko ikigo akorera gifite intego zo kugera ku baguzi bacyo batandukanye.
Yagize ati “Ni byiza kuba hano. Ikawa ni ikinyobwa gituma umera neza ndetse icyo ukoze kikagenda neza.’’
Mukandahiro Leatitia uhagarariye Umuryango ICU yavuze ko bari muri iri murikagurisha ngo bafashe abacuruza ikawa kuyigeza ku isoko mpuzamahanga.
Ati “Turi hano kandi turashimira inkunga Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Ambasade yatanze ngo twitabire iki gikorwa.’’
Umuryango ICU ufite umushinga ukorera mu turere 12 tw’u Rwanda aho ukorana n’abahinzi ba kawa bagera ku bihumbi 12 n’inganda z’ikawa 20.
ICU iteza imbere ubwiza no kuzamura umusaruro wa kawa ndetse ifasha mu gushaka inkunga zabafasha kwiteza imbere.
Amsterdam Coffee Festival yatangiye ku wa 30 Mata, izasozwa ku wa 1 Mata 2023.
U Rwanda rwitabiriye iyi murikagurisha mu kurushaho kwegereza abakunzi b’ikawa ihingwa mu Rwagasabo.
By’umwihariko u Buholandi bufite isoko ryagutse kuko usibye kuba iki gihugu ari icya gatatu ku Isi mu kohereza hanze kawa itunganyije, kiri no ku mwanya wa karindwi mu bigura kawa y’ibitumbwe ku Mugabane w’u Burayi. Ibi bivuze ko hari byinshi ibigo byo mu Rwanda byakungukiramo.
Ibikorwa byo kwitabira Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’Ikawa bitegurwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Iyoherezwa mu mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi, NAEB; Ikigo cy’Abataliyani, Institute for University Cooperation (ICU) giteza imbere ikawa y’u Rwanda na Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!