Ibi Amb Shyaka yabigarutseho kuri uyu wa 21 Mutarama 2023 mu nama rusange ngarukamwaka yahujwe n’ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 Umuryango FPR-Inkotanyi umaze ubayeho.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’urubyiruko rw’abanyamuryango barenga 200, bikaba ari ubwa mbere bibayeho kuva u Rwanda rwafungura ambasade muri Pologne.
Amb Shyaka yabibukije ko FPR Inkotanyi mu ntangiriro urubyiruko rwabigizemo uruhare, bityo ko n’urw’ubu ari cyo gihe ngo rutere ikirenge mu cy’abarubanjirije.
Mu kiganiro na IGIHE, Amb Shyaka yavuze ko kuba muri iki gihugu hagaragara urubyiruko rwinshi kandi umubano w’u Rwanda na Pologne utamaze igihe kinini mu rwego rwa dipolomasi, ari izindi mbaraga zikomeye cyane kuko ari rwo rugira uruhare mu kugaragaza isura y’iguhugu nyayo.
Ati "Ni ibintu bikomeye kuba aba bana bari hano batekereza n’igihugu cyabo. Uko umuryango ukura ni ko bakura, ni ko ububaka na bo bawubaka. FPR-Inkotanyi ni igitekerezo kidasaza. Abenshi bavuka mu myaka ya vuba ariko n’umuryango uvuka wubatswe n’abangana nk’aba."
Yakomeje avuga ko aho Umunyarwanda wese ari, haba hageze u Rwanda kandi ko aho narwo rugeze FPR-Inkotanyi iba yaharaye.
Amb. Shyaka akomeza agira ati "Ariko turifuza ko izo ndangagaciro zacu zikomeye tugomba kuzikomeza tukamyenyana aho Umunyarwanda ari abandi bakamumenya na we ariko akabashaka kugira ngo tube magirirane."
Yashimangiye ko nubwo urubyiruko ruri muri Pologne ari bato ariko batekereza, kuko kugira ngo abantu bakure bagomba gufata inshingano, akifuza ko n’ibiganiro bihabwa abakuru byakorwa n’urubyiruko nk’uburyo bwo kurwubaka kurushaho.
Ni nayo mpamvu kuri uyu wa Gatandatu aribo biyoboreye igikorwa kuva gitangira kugeza gisozwa mu rwego rwo kubereka ko bashoboye kandi aribo Rwanda rw’ejo.
Umutoni Pascaline, umwe mu banyamuryango wa FPR-Inkotanyi uba muri Pologne yishimiye kuba abagize umubare munini w’ababa muri iki gihugu ari urubyiruko.
Yavuze ko ari umwanya mwiza wo gusigasira ibyagezweho ariko kandi ari n’igihe cyo kuzuza inshingano zabo mu guteza imbere igihugu.
Ati "Twavuye kure, nk’urubyiruko ruba mu mahanga ndetse nk’icyizere cy’ejo hazaza bivuze ko tugomba gukora uko dushoboye ngo dukomeze guhagararira neza igihugu cyacu aho twaba turi hose. Ni twe tuzagira uruhare runini mu kumenyekanisha no gushishikariza abantu gusura u Rwanda."
Iki ni igitekerezo ahuza na Ngarambe Armand, uyobora Umuryango FPR-Inkotanyi muri Pologne.
Yavuze ko mu nama rusange bakoze yagarukaga ku ruhare rw’urubyiruko mu kwimakaza iterambere ry’igihugu binyuze mu kubyaza amahirwe ari muri Pologne.
Bijyanye n’uko urubyiruko ruba muri Pologne rungana na 90% by’ababa muri iki gihugu, Ngarambe avuga ko ari amahirwe akomeye cyane ko bizafasha mu guhuriza hamwe ubumenyi bwose bahahayo mu guteza imbere igihugu mu nguni zose.
Akomeza agira ati "FPR-Inkotanyi ni igitekerezo kidasaza nk’uko Amb. Shyaka yabivuze. Uyu munsi wari uwo kwibukiranya uko umuryango wavutse twibutswa intego zawo byose mu gukomeza kuba umusemburo w’iterambere ry’igihugu cyacu."
Ngarambe ashimangira ko ibi byose bizakunda binyuze mu guhuriza hamwe ubumenyi biga muri iki gihugu, cyane ko uru rubyiruko rwiga mu mashuri meza abandi bagakora mu miryango itandukanye, ibizatuma bagarukana impamba ihagije mu kubaka igihugu.
Ni gikorwa cyasojwe n’ubusabane bwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 y’umuryango bahuriyemo wa FPR Inkotanyi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!