Iki gikorwa kiba mu rwego rwo guhuza abaturage bafite inkomoko zitandukanye ngo bamenyane kandi bakomeze gusangira ibyiza bikomoka mu mico y’iwabo.
Hagiye gushira imyaka irenga 10 iki gikorwa kibera mu Murwa Mukuru Copenhagen kiba. Abanyarwanda ni inshuro ya kane bacyitabiriye.
Mu kiganiro na IGIHE, Nelly Gatete, ushinzwe umuco muri Diaspora nyarwanda Copenhagen yavuze ko ari ishema kuba bongeye kwitabira ‘Gladsaxe Loves Culture 2022’ nyuma y’igihe yari imaze itaba kubera COVID-19.
Ati “Nibyo koko tariki ya 4 Kamena 2022 nibwo twongeye nk’Abanyarwanda kwitabira ku nshuro ya 4 iki gikorwa ngarukamwaka nyuma y’imyaka ibiri icyorezo cya COVID-19 cyarabihagaritse.”
Yakomeje avuga ko babonye umwanya wo kwerekana ibyiza by’u Rwanda bitandukanye. Ati “Nk’u Rwanda kandi twamuritse, inteko y’ibiribwa fatizo by’iwacu, tubasogongeza ku ikawa y’u Rwanda yakunzwe cyane bituma bifuza kuzayibona birushijeho. Ni igikorwa kandi dushimishwa no kuba cyitabiriwe n’urubyiko rw’Abanyarwanda ruhuza urugwiro n’abandi bana bo mu y’indi mico.”
Igikorwa cy’uyu mwaka cyari umwihariko kuko u Rwanda rwahawe umwanya wo kugitangiza.
Mu ijmbo rye, Umuyobozi Mukuru w’Umujyi wa Gladsaxe, Trine Graese yavuze ibyiza byo guhurira mu gikorwa nk’iki gihuriramo ibihugu bitandukanye.
Ati “ibi n’ubukungu twibitseho bikaba byiza guhura tukabusangira, tukaganira, tukamenyana, tugasangira indyo zitandukanye, abana bagakina bigatuma Komine yacu itera imbere no mu myumvire.”
Théogène Misago wari uhagarariye Abanyarwanda bibumbiye muri Diaspora nyarwanda ya Copenhagen, mu ijambo rye yavuze ko iki gikorwa ari umwanya mwiza wo kugaragaza ibyiza by’igihugu cyababyaye.
Ati “Turi hano nk’Abanyarwanda bahagarariye amashyirahamwe atandukanye ahuriza hamwe Abanyarwanda dutuye iki gihugu, ariko kandi ni iby’ishema kuba tuhafite uyu mwanya kandi twahawe umwanya wo gutangiza iki gikorwa tukanagaragaza isura y’igihugu cyacu imbere y’iyi mbaga y’abaturage tubana hano baturutse hirya no hino ariko dufatanyije kwishimira kuba muri Denmark tutibagiwe aho dukomoka.”
Yakomeje avuga ko gahunda ya Visit Rwanda igamije kumenyekanisha igihugu mu mahanga ari kimwe mu byo bagaragarije abitabiriye iki gikorwa.
Ati “Ku ruhande rw’u Rwanda twerekanye ibyiza bitatse u Rwanda tubicishije muri gahunda ya Visit Rwanda, twamuritse kandi ibitabo by’abanditse ku iterambere ry’umugore, ibitabo birimo ubuhamya bw’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.”
“Twagize n’umwanya wo gusobanurira abaje aho twamurikiraga ibikorwa uko igihugu cyacu gihagaze muri rusange, tumurika n’ibikoresho gakondo byakorewe iwacu harimo, inkongoro, imisambi, ibiseke, inkoni zitatse amasaro ibi byose byafunguraga ibiganiro n’abaje kudusura babaza uko bikora n’igisobanuro cyabyo.”
Misago yashimiye Abanyarwanda bose bitanze kugira ngo iki gikorwa kigende neza ndetse baratire amahanga igihugu cyabo.
Habayeho kandi kwerekana umuco nyarwanda biciye mu mbyino n’indirimbo bya kinyarwanda imbere y’imbaga y’abaturage bari bitabiriye.
Abanyarwanda bitabiriye iki gikorwa bavuze ko ari uburyo bwiza bwo kugaragaza iby’iwabo, kugira ngo n’abatarahamenya babashe kuzahasura bisogongerere ku ikawa y’u Rwanda, icyayi ndetse banarebe ibyiza birutatse.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!