Icyo gitaramo cyabaye ku wa Gatandatu tariki 16 Ukuboza 2023.
Mu ijambo ry’ikaze no gushimira abitabiriye icyo igitaramo, ryatanzwe na Pastor Tea Misago, Umuyobozi w’umuryango w’Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Copenhagen, yatanze ishusho y’aho umuryango ugeze wiyubaka kuva utangiye, ndetse n’ibikorwa bitadukanye wakoze kugeza muri uyu mwaka birimo kungabira abagizweho ingaruka n’ibiza, gutanga umusanzu mu bukangurambaga bwa Cana Challenge ndetse n’ubugamije gusuzuma no kuvura abagore Kanseri y’inkondo y’umura.
Umuyobozi w’urubyiruko muri Copenhagen, Serge Kata, yamuritse urubuga rwa internet yubatswe rugamije gufasha Abanyarwanda bari muri Danemark gusangira amakuru no kwamamaza ibikorwa byabo by’iterambere.
Ambasaderi Dr. Diane Gashumba yashimiye Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Copenhagen ubwitange no gushyira hamwe kwabo, kwiteza imbere ndetse n’uruhare runini bagira mu iterambere ry’igihugu cyabo cy’u Rwanda.
Yasabye Abanyarwanda gukomeza ubumwe bwabo n’indangagaciro zo gukunda igihugu.
Amb. Diane Gashumba yakomeje agira ati “Uyu ni umwanya wo kwishimira ibyo umuryango wanyu wagezeho uyu mwaka ndetse mwiha n’indi mihigo y’umwaka utaha.”
Yabijeje ubufatanye no gukomeza gushaka icyateza imibereho yabo imbere no kuborohereza mu bikorwa byabo biteza imbere imiryango yabo iri mu Rwanda, n’igihugu muri rusange.
Igitaramo cyaranzwe n’ubusabane no kwishimira ibyagezweho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!