00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Charleroi: Abanyarwanda bibutse ku nshuro ya 29 abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi (Amafoto na Video)

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 12 April 2023 saa 09:55
Yasuwe :

Abanyarwanda n’inshuti zabo baba mu Mujyi wa Charleroi mu Bubiligi bibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 8 Mata 2023, cyateguwe n’Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Charleroi ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi n’Ubuyobozi bw’uwo mujyi.

Cyitabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Sebashongore Dieudonné; Alicia Monard wari uhagarariye ubuyobozi bukuru bw’Umujyi wa Charleroi hamwe na Laurence Leclercq Echevine ushinzwe Ububanyi n’Amahanga; Sagaga Ernest uyobora Ibuka Mémoire & Justice – Belgique na Ntagengwa Servil Omar watanze ubuhamya bw’uko yarokotse muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ambasaderi Sebashongore yashimiye abishyira hamwe bagategura umuhango wo kwibuka kuko ari umwanya wo kuzirikana no gusubiza agaciro abishwe bazira uko bavutse no guha urugero rwiza abakiri bato ngo bazabikomeze, amahano yabaye mu Rwanda ntazongere ukundi.

Yashimye ubuyobozi bwa Charleroi budahwema kwifatanya n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye uyu mujyi na Ambasade bikaba bibaye imyaka myinshi bitabira iki gikorwa. Hanibutswe abasirikare b’Ababiligi 10 bari mu butumwa bw’amahoro mu Rwanda bishwe mu ntangiriro za Mata mu 1994.

Ambasaderi Sebashongore ati “Uyu munsi tariki ya 8 Mata ni bwo i Nyamirambo muri Kigali, no ku i Taba i Huye, abasirikare bari bashinzwe umutekano w’umukuru w’igihugu Habyarimana, bafatanyije n’Intehamwe bagabye ibitero bica abantu benshi muri utwo turere navuze amahanga arebera.”

“Ahandi habereye ubwicanyi ni mu Karere ka Rusizi hari Uruganda rwa Sima, CIMERWA, Abatutsi benshi barishwe kandi ku Nyundo mu Iseminari Nto, ahahoze hitwa Nyamyumba mu Ruganda rwa Bralirwa, Interahamwe zahawe amategeko na Colonel Anatole Nsengiyumva. Mu Majyaruguru y’igihugu naho ubwicanyi bwavuzaga ubuhuha muri Mutura, Gatonde n’ahandi.”

Amb. Sebashongore yavuze ko ibi byerekana uko Jenoside yateguwe kare cyane kugeza ishyizwe mu bikorwa.

Ati “Urwango rwari rufitiwe Abatutsi rwatangiye rwigishwa no mu mashuri, mu bikorwa byose abayobozi bityo igihe barubibaga mu magambo bagezaga ku mbaga y’abaturage.”

Mu mateka ya Jenoside zabayeho, agendana n’abayihakana cyangwa bapfobya ubukana bwayo kuko baba bahisha amahano bakoze.

Abasize bakoze aya mahano benshi bibereye mu bihugu by’amahanga, birirwa bapfobya ku mbuga nkoranyambaga bafatanyije n’abandi babifitemo inyungu cyane abo bakoranye kera. Abandi n’abana bayobejwe n’ababyeyi babo bafite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Amb. Sebashongore ati “Muri ibi bihe byo kwibuka bitoroshye twibutse Isi yose ko Abatutsi bishwe tugarurira agaciro bari abantu babayeho, bishimye, bafite imishinga myinshi batagezeho kubera kwamburwa ubuzima bazira abo bari bo.’’

Mu butumwa bwe yasabye gukomeza guhangana n’abagifite ingengabitekerezo n’abasize bishe abantu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati “Kwibuka bikomeze bitubere uburyo bwo kwiyubaka turwanya icyazongera kuducamo ibice cyose, mu byigishe mu mashuri, mu bakiri bato no mu nshuti zanyu.”

Kamuzima Pamela uhagarariye Diaspora Nyarwanda muri Charleroi, yashimye abifatanyije na bo mu muhango wo kwibuka, avuga ko bigamije gusubiza amaso inyuma ku mateka u Rwanda rwanyuzemo.

Ati “Uyu munsi nk’uko bikorwa buri mwaka twahuriye muri iki gikorwa cyo kwibuka abacu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.’’

“Kwibuka bidufasha gusubiza amaso inyuma no kureba ngo tuvuye he, tugeze he, turajya he? Ni nako dusubiza agaciro abacu bishwe mu gihe kingana n’iminsi 100 ituremerera cyane. Ntiduheranwa n’agahinda kuko ibi byose dukora ni ukugira ngo twubake dufatanyije Isi nziza cyane ko dufite ubuyobozi butaducamo ibice nk’ubwahozeho.”

Umuyobozi wa Ibuka mu Bubiligi, Sagaga Ernest, yibukije ko uyu muryango uhari ngo wibutse ko amateka y’ibyabaye mu Rwanda izuba riva atagomba kwibagirana.

Ati “Ibuka ni uburyo kandi bwo kugana ubutabera ngo budukize abahakanyi n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bisigaye bikorwa mu buryo bwinshi.”

Sagaga yongeye gushima umuhate w’abarokotse Jenoside baba muri Charleroi n’ahandi hatandukanye wo gutegura umuhango wo kwibuka no gutanga ubuhamya bw’amateka babayemo.

Alicia Monard yavuze ko bifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi ko Isi ikwiye kwigira ku byabaye.

Ati “Ndifuza ko nta wabyibagirwa, tubibuke, tubatekereze, dutekereze imiryango yabo, dutekereze kandi n’abarokotse aya mahano. Dutekereze no ku Banyarwanda muri rusange bishyize hamwe bakarwanya ubu bugome burenze ubwenge.”

Monard yavuze ko Isi ikwiye gukura isomo mu mateka y’ibyo u Rwanda rwanyuzemo.

Ati “Dukomeze rero tube maso kuko mu 1994 mu Rwanda hishwe inzirakarengane zirenzi miliyoni zizira uko bavutse ari Abatutsi .Twibuke kandi abasirikare b’Ababiligi biciwe mu Rwanda tariki ya 7 Mata 1994 kuko bazize kurwanira ukuri, dukomeze twibuke uyu munsi n’igihe cyose.”

Umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi wabereye muri Charleroi, wasojwe n’umugoroba wo kwibuka watanzwemo ubuhamya n’ibiganiro bigaruka ku mateka igihugu cyanyuzemo.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Sebashongore Dieudonné, yashimiye abishyira hamwe bagategura umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Umwanditsi Rurangwa Jean Marie Vianney wanditse Ikinamico yise “Essuie tes larmes”, aha yavugaga igice cy’umuvugo uyigize
Umuyobozi wa Ibuka mu Bubiligi, Sagaga Ernest, yibukije ko uyu muryango uhari ngo wibutse ko amateka y’ibyabaye mu Rwanda izuba riva atagomba kwibagirana
Ntagengwa Servil Omar watanze ubuhamya bw’uko yarokotse muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Kamuzima Pamela uhagarariye Diaspora Nyarwanda muri Charleroi yashimye abifatanyije na bo mu muhango wo kwibuka, avuga ko ugamije gusubiza amaso inyuma ku mateka u Rwanda rwanyuzemo
Alicia Monard wari uhagarariye ubuyobozi bukuru bw’Umujyi wa Charleroi yavuze ko Isi ikwiye gukura isomo mu mateka y’ibyo u Rwanda rwanyuzemo
Abanyarwanda baba Charleroi mu Bubiligi bibutse ku nshuro ya 29 abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Abakiri bato batanze ubutumwa butandukanye
Inshuti z'u Rwanda na zo zitumirwa muri uyu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Sebashongore Dieudonné, yunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi
Ahari urwibutso rwa Jenoside hashyizwe indabo mu guha icyubahiro Abatutsi bishwe mu 1994
Abitabiriye uyu muhango bacanye urumuri rw'icyizere
Hakozwe urugendo rwo kwibuka
Umuhango wo kwibuka muri Charleroi witabiriwe n'ab'ingeri zitandukanye
Abanyarwanda n’inshuti zabo baba mu Mujyi wa Charleroi mu Bubiligi bibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .