Ni uruzinduko rwabaye guhera kuwa 30 Werurwe uyu mwaka kugeza kuwa 3 Mata, aho Ambasaderi Uwihanganye yaganiriye n’Abanyarwanda batuye muri iyo Leta, aboneraho gusura icyicaro cya Radio 4EB iherereye mu mujyi wa Brisbane.
Iyi radiyo ifite umwihariko w’ikiganiro gitambuka mu Kinyarwanda cyitwa “Hobe Australia”. Ni ikiganiro kigamije guhuriza hamwe Abanyarwanda batuye muri Australia n’abandi bumva cyangwa bavuga Ikinyarwanda batuye hirya no hino ku Isi.
Ambasaderi Uwihanganye yasuye icyicaro cy’iyi radio aganira n’abayobozi bayo barimo Dr Faiza El Higzi ndetse na Joanne Pratt. Yaganiriye kandi n’abanyarwanda bashinzwe ishami ry’Ikinyarwanda Trevor Ndoli Kabagambe uyobora Kinyarwanda Broadcasting Group na Renatus Murindangabo uyobora inama y’ubutegetsi.
Ambasaderi Uwihanganye yagiranye ikiganiro cyihariye na Dr El Higzi ndetse n’abategura ikiganiro Hobe Australia.
Nyuma yo gusura iyo radiyo, Ambasaderi Uwihanganye yahuye n’urubyiruko rutandukanye rw’Abanyarwanda baba muri Queensland basangira ibitekerezo ku cyakomeza kubateza imbere n’igihugu cyabo muri rusange.
Muri uru ruzinduko, hakinwe n’umukino w’umupira w’amaguru wishimiwe cyane.
Mu gusoza uruzinduko rwe, Ambasaderi Uwihanganye yaganiriye n’Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Queensland, basusurutswa n’itorero Igihozo cultural troupe.
Abanyarwanda batuye muri Queensland basabye Ambasaderi Uwihanganye kujya abasura kenshi kugira ngo bungurane ibitekerezo bibateza imbere n’igihugu cyababyaye.
Ambasaderi Uwihanganye yasabye Abanyarwanda batuye muri Queensland kuba ba ambasaderi beza b’igihugu cyabo, abasaba gukomeza kunga ubumwe no gutekereza cyane ari nabyo shingiro ry’iterambere ry’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yasabye urubyiruko kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’u Rwanda kandi abashishikariza gusura igihugu cyabo cyababyaye.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!