Ibi biganiro byabereye muri Hotel Onomo i Conakry ku wa 2 Mata 2022; byitabiriwe n’abo mu miryango mpuzamahanga, abikorera ndetse n’abakorera sosiyete mpuzamahanga muri Guinée.
Mukwende Benjamin uhagarariye Abanyarwanda baba muri Guinée yashimiye Ambasaderi Nyiramatama kubagenera umwanya akabasura.
Yanamusangije amateka agaruka ku ishusho y’uko Abanyarwanda bageze muri Guinée n’uko bagiye bahagukira.
Mukwende yasobanuye uburyo batanga umusanzu muri gahunda za Leta harimo nk’igikorwa bahisemo gukorera mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo aho bagiye bagira uruhare mu gutanga mituweli ku Banyarwanda batabashije kuyitangira.
Yakomeje ati “Dusanzwe tunategura ibikorwa birimo gahunda yo Kwibuka, aho guhera mu 2016, tubikora buri mwaka mbere y’uko icyorezo cya Covid-19 kiba imbogamizi muri rusange.’’
Ambasaderi Nyiramatama Zaina yashimiye Abanyarwanda baba muri
Guinée uburyo bakorana na Ambasade, anabashimira ibikorwa bibaranga byerekana ko bafite umutima wo gukorera u Rwanda.
Yavuze ko “yishimira gukorana na bo ndetse umusanzu wabo ukomeye ari ugusiga isura nziza y’u Rwanda aho baherereye hose.’’
Yabibukije ko ari ishema u Rwanda rufite rukesha Perezida Paul Kagame bituma aho bari hose bahabwa agaciro.
Ambasaderi Nyiramatama yasabye Abanyarwanda kubyaza umusaruro amahirwe no kwita ku bizabagirira akamaro ndetse bakanasangiza n’abandi amakuru.
Abanyarwanda baba muri Guinée basabwe kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano u Rwanda rwagiranye n’iki gihugu hagamijwe gutuma yungukira abaturage b’ibihugu byombi.
Banasabwe gukomeza gukora ubushakashatsi aho baherereye kugira ngo bakomeze kurushaho gushaka ibyagirira igihugu cyabibarutse akamaro.
Ambasaderi Nyiramatama uhagarariye u Rwanda mu bihugu birimo Maroc yijeje Abanyarwanda baba muri Guinée ubufatanye muri gahunda zigamije guteza imbere igihugu.
Abitabiriye ibi biganiro babajije ibibazo byerekeye u Rwanda, banatanga ibitekerezo bijyanye n’imishinga bifuza gukorera mu gihugu barimo ndetse no mu Rwagasabo.
Abanyarwanda baba muri Guinée kandi biyemeje gutera inkunga igikorwa cya CanaChallenge kugira ngo na bo bagire uruhare mu gucanira imiryango y’Abanyarwanda babikeneye.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!