Ibi byagarutsweho n’Umunyamabanga wa Mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Turikiya, Joel Uwizeye, ubwo yari yitabiriye Inteko Rusange y’Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu (RCA-Turkey) yabaye ku wa 5 Gashyantare 2022.
Agaruka ku ruhare rwa buri Munyarwanda mu rugendo ruganisha Kuri Vision 2050, aho yibanze cyane ku rubyiruko, Uwizeye yatanze Ikiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti ‘Uruhare rw’urubyiruko rw’u Rwanda ruba mu mahanga mu kubaka u Rwanda rw’ejo rwiza.’
Muri iki kiganiro, yagize ati “Iyi Vison 2050, aho Umunyarwanda azaba yinjiza ibihumbi 12 by’amadolari ku mwaka, nimwe bizagirira akamaro mu myaka iri imbere, Igihugu kizima twifuza nimwe mugomba guharanira kukigeza ku rwego kigira muri byose kandi birashoboka kuko aho twavuye niho kure.”
Muri ibi biganiro, abari babyitabiriye baturutse muri Turikiya, Lebanon na Chypre y’Amajyaruguru, baganirijwe no ku zindi ngingo zitandukanye, ndetse bagira umwanya wo gutanga ibitekerezo byabo.
Kimwe muri ibyo biganiro byatanzwe ni icyari gifite insanganyamatsiko igira iti ‘Inshingano z’Abanyarwanda baba mu mahanga cyayobowe n’uwari Umuhuzabikorwa Wungirije w’Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Turukiya, Blaise Nkubiyaho.
Muri iki kiganiro, Abanyarwanda batuye muri Turikiya bongeye gusobanurirwa urugendo rw’u Rwanda mu iterambere, bagaragarizwa intambwe imaze guterwa, ibikenewe kugira ngo intego ya Vision 2050 igerweho ndetse n’uruhare bashobora kugira muri urwo rugendo.
Muri iyi Nteko Rusange iba mu ntangiriro za buri mwaka, habayeho n’umwanya wo gutora abayobozi bazayobora uyu Muryango muri manda nshya, bakuriwe na Faustin Hategekimana watorewe kuba Umuhuzabikorwa wa RCA-Turkey, mu gihe Honorine Mizero yatorewe kuba Umunyamabanga Wungurije.
Hope Rwigamba yatorewe kuba Umunyamabanga w’uyu Muryango mu gihe Honorette Girimpuhwe Twagira yatorewe kuba Umubitsi. Clarisse Tuyizere yatorewe kuba Ushinzwe Umubano w’Imikoranire y’Abanyamuryango mu gihe Yussouf Nahayo na Console Ishimwe batorewe kuba Abajyanama.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!