00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda baba muri Uganda bizihije imyaka 29 u Rwanda rumaze rwibohoye

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 9 July 2023 saa 10:21
Yasuwe :

Abanyarwanda baba muri Uganda bizihije imyaka 29 u Rwanda rumaze rwibohoye, hashimirwa ingabo zari iza RPA zabigizemo uruhare n’ubuyobozi bw’igihugu bwakoze ubutaruhuka ngo u Rwanda rube rugeze aho rugeze ubu.

Ni umuhango wizihijwe ku wa 05 Nyakanga 2023, ubera kuri Ambasade y’u Rwanda muri Uganda iherereye i Kololo mu Murwa Mukuru Kampala, aho muri ibyo birori hanashimiwe umusanzu ibihugu by’inshuti by’umwihariko Uganda, byatanze muri urwo rugendo.

Witabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Joseph Rutabana, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda wa Uganda, Harriet Ntaabazi, Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Makerere, Prof Barnabas Nawangwe, abahagarariye za ambasade zabo muri iki gihugu, Abanyarwanda n’abandi bayobozi batandukanye.

Amb Rutabana yabanje gusobanurira abitabiriye amateka u Rwanda rwanyuzemo kuva mu gihe cy’abakoloni kugeza mu 1962 ubwo rwahabwaga icyiswe ubwigenge, nubwo na nyuma yaho imvugo zimakaza amacakubiri, iz’urwango zakomeje kugaragara ari nako Abatutsi batotezwa abandi bakicwa.

Yagaragaje ko ibyo bintu byakomeje kugeza mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yashyirwaga mu bikorwa, ari nabwo, Ingabo zari iza RPA ziyobowe na Maj Gen Paul Kagame, zari zaratangiye urugamba rwo kubohora igihugu mu 1990 zayihagaritse muri Nyakanga 1994.

Ati “Kuko iyo minsi y’amateka yose yabaye muri Nyakanga, igihugu cyemeje ko kizajya kiyizihiza ku wa 04 Nyakanga. Uyu ni umunsi ufatwa nko kuvuka bundi bushya k’u Rwanda.”

Amb Rutabana yagaragaje ko kuba u Rwanda rwishimira imyaka 29 rumaze rwibohoye, ari umusaruro w’abasore n’inkumi bari mu ngabo za RPA biyemeje gutanga ubuzima bwabo ngo babohore igihugu, ndetse n’Abanyarwanda n’inshuti zarwo batanze umusanzu batizigama kugira ngo uwo mugambi ugerweho.

Ati “Uyu ni umusaruro w’abagabo n’abagore ba RPA, biyemeje guhagarika umugambi wo kumaraho Abatutsi ndetse n’abageragezaga kubarinda wari warateguwe na leta y’abicanyi.”

Yerekanye ko nyuma yo guhagarika Jenoside, icyari kigamijwe kwari ukongera kugarura umutekano no kugarurira icyizere abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, gucira imanza abayigizemo uruhare no kuzahura ubukungu, byose bigakorwa mu mujyo wo kwimakaza ubumwe n’iterambere ridaheza.

Yavuze ko nubwo byari bigoye ariko byagezweho bigizwemo uruhare n’ubuyobozi buharanira inyungu rusange ndetse bitijwe umurindi n’icyerekezo 2020, agaragaza ko n’icyerekezo 2050 u Rwanda ruherutse kumurika na cyo cyitezwemo byinshi.

Ati “Mbahaye ingero, mu ibarura riherutse gukorwa ryerekanye ko icyizere cyo kubaho cyavuye ku myaka 46 mu 1978 kigera kuri 69 mu 2022. Abaturage babona amazi meza bageze kuri 82,3% ndetse abafite amashanyarazi ni 69.6 % aho muri Kigali ari 89,7% bavuye kuri 5,0% mu 2002.”

Ambasaderi Rutabana kandi yashimiye umusanzu bw’ibihugu by’inshuti byafashije igihugu kugera kuri uyu musaruro by’umwihariko Uganda cyane ko umubano w’ibihugu byombi ukomeje kuzahurwa n’abakuru b’ibi bihugu binyuze mu bufatanye butandukanye.

Ambasaderi Rutabana yashimye umusanzu ibihugu by'inshuti nka Uganda byatanze mu rugamba rwo kubohora u Rwanda
Uyu munsi wo Kwibohora wizihijwe hazirikanwa ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho
Abayobozi batandukanye bifatanyije n'abanyarwanda baba muri Uganda kwizihiza imyaka 29 ishize u Rwanda rwibohoye
Abanyarwanda baba muri Uganda, abahagarariye inzego z'umutekano bari bitabiriye
Abanyarwanda baba muri Uganda bizihije imyaka 29 u Rwanda rumaze rwibohoye
Bakase umutsima bishimira ibyagezweho
Abanyamahanga beretswe inzira itoroshye u Rwanda rwanyuzemo ngo rugere aho rugeze ubu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .