Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu i Brazaville. Imyanya yatorewe ni uwa perezida wa diaspora na visi-perezida wa kabiri.
Ku mwanya wa Perezida hatowe Dr. Gasana Michel, ku wa Visi perezida hatorwa Kayiranga Emmanuel.
Abayobozi bashya bahawe inshingano, bavuze ko bagiye gufatanya n’abandi basanzwe muri komite, kugirango barebere hamwe neza icyateza imbere Abanyarwanda batuye muri Congo-Brazzaville ndetse kikanateza imbere u Rwanda.
Banasabye kandi ko Abanyarwanda bakagombye gufata iya mbere mu guteza imbere bene wabo bafite ibikorwa by’ubucuruzi muri Brazzaville.
Ambassaderi w’u Rwanda muri Congo, Mutsindashyaka Theoneste, yashishikarije urubyiruko gushyira imbaraga n’umutima mu byo bakora, anakangurira abana b’Abanyarwanda bavukiye muri Congo, gushaka ibyangombwa kugirango batazacikanwa n’amahirwe yo kubona akazi mu mishinga y’ubucuruzi n’iterambere abanyarwanda bakora, ndetse banateganya gukorera muri Congo.
Ambasaderi Mutsindashyaka yanashimiye abitabiriye uyu muhango , abifuriza kuzagira umwaka mwiza urimo iterambere, anabakangurira kwitabira gahunda ambassade iteganya mu minsi iri mbere zirimo kwizihiza umunsi w’intwari.
Uyu muhango wasojwe n’ubusabane no gucinya akadiho ku basaga 90 bari bawitabiriye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!