Umushyitsi Mukuru muri uwo munsi yari Nyakubahwa Tete Antonio, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola.
Yakira abashyitsi, Ambasaderi w’u Rwanda muri Angola, Gasamagera Wellars yashimiye abitabiriye ibirori, cyane cyane Minisitiri Tete Antonio.
Yibukije ko kwibohora k’u Rwanda kwavuye ku bwitange bw’abana b’u Rwanda bari mu Muryango FPR Inkotanyi, bakunze igihugu cyabo kugeza n’ubwo bahaze ubuzima bwabo bakuraho ingoma y’igitugu yakoraga Jenoside yibasiye Abatutsi yatikiriyemo abarenga miliyoni imwe.
Ambasaderi Gasamagera yagaragaje ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rwiremyemo ubudacogora, rwihesha agaciro kandi rutera intambwe igaragara mu iterambere, ari nako rurwana n’abari bagifite umugambi wo kunonosora Jenoside batangiye, babifashijwemo na bimwe mu bihugu by’amahanga.
Yagaragaje ko u Rwanda rwakomeje guharanira amahoro n’ubumwe bw’Abanyarwanda, rwubaka ubuyobozi bubazwa ibyo bushinzwe kandi rwiteguye guhangana n’ibibazo by’umutekano, iby’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage n’iterambere.
Amb Gasamagera yashimye aho umubano w’u Rwanda na Angola ugeze, agaragaza ko watangiye mu 2015 ubwo u Rwanda rwafunguraga Ambasade yarwo muri Angola, Angola nayo igafungura Ambasade mu Rwanda muri 2018.
Ku munsi wa none hamaze gusinywa amasezerano y’ubufatanye atandukanye mu rwego rw’imigenderanire y’abaturage b’ibihugu byombi, ubu bashobora kujya muri gihugu nta visa bisabye, amasezerano azatuma ingendo hagati y’ibihugu byombi zikorwa mu buryo butaziguye (direct flights) ndetse n’andi anyuranye mu rwego rw’ubutabera, ubuhinzi n’ubworozi, ubuvuzi, ikoranabuhanga n’isakazabumenyi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, petroli na gazi, uburezi, ubucuruzi n’ibindi.
Yashimiye igihugu cya Angola kubera ubufatanye kigaragariza u Rwanda mu gushaka amahoro no guhosha intambara mu bihugu byo mu Karere k’ibiyaga bigari, cyane cyane ku ruhare rw’Abayobozi bombi, Paul Kagame na Joao Lourenço mu gushakira abaturage babo amahoro.
Minisitiri Tete Antonio yashimye ubudacogora u Rwanda rwagaragaje nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, rukabasha guhangan n’inkurikizi zayo kandi rukabasha kuzahuka vuba rukaba ari urugero rw’iterambere muri Afurika.
Yifurije u Rwanda gukomeza kurangwa n’amahoro mu nzira y’iterambere rurimo.
Umunsi wo Kwibohora wabaye kandi umwanya wo kwibuka n’Isabukuru y’imyaka 60 ishize u Rwanda rubonye ubwigenge ndetse n’umunsi w’Umuganura wongera guhembera ikibatsi cy’ubumwe, ubudacogora n’agaciro k’Abanyarwanda.
Uwo munsi wabereye mu busitani bw’Ibiro bya Ambassade y’u Rwanda mu Karere ka Talatona mu nkengero z’Umurwa Mukuru, Luanda. Witabiriwe n’Abayobozi Bakuru b’Igihugu cya Angola, Abayobozi b’Ibigo bya Leta n’abigenga, abahagarariye ibihugu byabo bageze kuri 40, Abanyarwanda baba mu gihugu cya Angola n’inshuti z’u Rwanda.













TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!