00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi batuye mu Bubiligi bahuriye mu mahugurwa

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 14 June 2026 saa 03:38
Yasuwe :

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi batuye mu Bubiligi bahuriye mu mahugurwa yo kubafasha gukomeza gushyira mu bikorwa neza imigabo n’imigambi y’uyu muryango.

Aya mahugurwa yabaye ku wa 13 Kamena 2026. Yari agenewe abayobozi (cadres) b’Umuryango FPR-Inkotanyi mu nzego zitandukanye baganirizwa ku ngingo ijyanye n’imigabo n’imigambi by’umuryango, hibandwa cyane ku nkingi icyenda mu zigize gahunda n’icyerekezo bya FPR-Inkotanyi.

Iki kiganiro cyatanzwe na Theoneste Kalinamaryo, umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga mu bunyamabanga bukuru bwa FPR Inkotanyi. Cyatanzwe hifashishijwe ikoranabuhanga.

Mu kiganiro cyatanzwe na Kanangire Christian, Umuyobozi ushinzwe imibanire n’amahanga n’ Abanyarwanda baba mu mahanga mu Bunyamabanga bukuru bwa FPR-Inkotanyi yagarutse ku bubanyi n’amahanga, yibanda ku ruhare rw’umunyamuryango mu gushyigikira ububanyi n’amahanga.

Aya mahugurwa yayobowe na Jack-Abby Habimana, uyobora abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi batuye, bakorera cyangwa biga mu Bubiligi.

Igice cya kabiri cyaranzwe n’ibiganiro mu matsinda aho bihaye umukoro wo kuganira no gutanga ibitekerezo bibaza icyo bakora ngo bafashanye guteza imbere umuryango bahereye aho batuye cyangwa bakorera.

Amafoto yaranze aya mahugurwa

Jack-Abby Habimana, uyobora abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi batuye, bakorera cyangwa biga mu Bubiligi
Ibiganiro bimwe byatanzwe hifashishijwe ikoranabuhanga

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages