Kuva Coronavirus yaboneka mu Bushinwa yibasiye abantu benshi ku Isi kuva ku bakomeye kugeza ku boroheje.
Iyi ndwara icyaduka byavugwaga ko idashobora gufata abirabura ariko byaje kugaragara ko ari ibihuha.
Buri wese ashobora kwandura iyi ndwara mu gihe atirinze. Coronavirus yandura inyuze mu matembabuzi mu gihe uwayakozeho yikoze ku munwa, ku zuru cyangwa mu maso.
Ni byiza kuzirikana gukaraba intoki neza n’amazi n’isabune cyangwa ugakoresha imiti yabugenewe (hand sanitizer) kuko bishobora kwica iyo virusi.
TANGA IGITEKEREZO