Umurwayi wa Coronavirus arangwa no kugira inkorora, umuriro no guhumeka nabi. Ibimenyetso byayo bigaragara hagati y’iminsi 2-14, bivuze ko hari abayigendana batabizi. Ni yo mpamvu abantu bagirwa inama yo kuguma mu ngo no kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima ngo batanduza abandi.
Abahanga mu by’ubuzima berekana ko bamwe iyo virus yabagezemo bumva batameze neza ariko umubiri wabo ukaba wakongera kugaragaza ubudahangarwa mbere yuko ibimenyetso biboneka.
Iyo Coronavirus igeze mu bihaha, itera ibibazo by’ubuhumekero; aho usanga abageze kuri uru rwego bashyirwa mu byuma bibongerera umwuka.
Mu Bushinwa, aho virus yatangiriye wasangaga abarwayi bamaze ibyumweru nka bitatu bari kwitabwaho kwa muganga. Nibura abagera kuri 80% by’abarwayi barakize.
TANGA IGITEKEREZO