Kugeza ubu u Bushinwa bufite inkingo enye za Covid-19 zigeze mu cyiciro cya nyuma cy’igerageza, ndetse eshatu muri zo guhera muri Nyakanga zikaba zaratangiye guhabwa abakozi bari mu kaga kenshi ko kuba bakandura Covid-19.
Umuyobozi ushinzwe ubuziranenge bw’imiti muri CDC, Guizhen Wu mu kiganiro yagiranye na televiziyo zo muri iki gihugu ku wa 15 Nzeri yavuze ko igerageza ry’izi nkingo eshatu ziri mu cyiciro cya nyuma riri kugenda neza, yemeza ko nta gihindutse byagera mu Ugushyingo urukingo rwa Covid-19 rwamaze kuboneka.
Reuters ivuga ko uyu muyobozi we bwite yivugiye ko yahawe rumwe muri zino nkingo kandi ko nta ngaruka rwamugizeho.
Kugeza ubu ku Isi hose hamaze gukorwa inkingo za Covid-19 zigera kuri 138 zirimo zirindwi zigeze mu cyiciro cya nyuma cy’igeragezwa ndetse abazikora bakaba bemeza ko zizatangira kuboneka mu gihe cya vuba.




















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!