Ni ibyavuye mu nyigo itarasesengurwa byuzuye, yakorewe ku bantu 13 barimo 11 bakize Omicron.
Barindwi barakingiwe byuzuye; aho batatu bahawe urwa Pfizer naho bane bagahabwa Johnson&Johnson.
Hagaragajwe ko abo bakize Omicron bafite amahirwe yo kutandura Delta inshuro zirenga enye.
Banafite ayo kutongera kwandura Omicron yikubye inshuro 14. Byagaragaye kandi ko virusi ya Omicron yimura iya Delta mu mubiri igihe bihahuriye.
Ibyo byatumye abashakashatsi babona ko hari icyizere cy’uko abarwarira mu bitaro bagabanuka kuko Delta yatumaga biyongera cyane.
Mu gihe hakwemezwa ko Omicron yasimbura Delta mu mubiri ndetse uyirwaye ntagaragaze ibimenyetso bikomeye, iyo nyigo ivuga ko byagabanya umubare w’abaremba n’ikigero ubwo bwandu buri gukwirakwiraho.
Abo bashakashatsi banditse bati “Ibi byagaragagajwe birerekana ko Omicron imaze igihe kinini isimbura Delta cyane ko ishobora gutuma umubiri ugira ubudahangarwa buhosha Delta, bigatuma abo yagezeho batongera kuyandura.”
Ntiharagaragazwa neza niba koko ayo mahirwe abakize Omicron bafite aturuka ku budahangarwa yabasigiye. Bizamenyekana nyuma yo gusesengura iyo nyigo byimbitse.
Omicron yagaragaye bwa mbere mu Majyepfo ya Afurika mu kwezi gushize. Yahise ikwirakwira mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi ndetse bivugwa ko iri gutuma imibare y’abandura itumbagira.
Icyakora abashakashatsi bemeje ko inkingo zihari kugeza ubu zigaragaza ko zishobora kuyirinda. Uretse icyo kuba bivugwa ko ikwirakwiza cyane, ntibiranemezwa ko itera impfu nyinshi cyangwa ngo irembye abandura cyane.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!