Iyi gahunda ya Guma mu rugo biteganyijwe ko izatangira ku wa ku wa 18 Nzeri ikazamara ibyumweru bitatu.
Mu ijambo ryaciye kuri televiziyo y’igihugu ku wa 13 Nzeri, Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu, yavuze ko iyi gahunda “izagora abantu bose ariko igihugu cyabonye abanduye barenga ibihumbi bine ku munsi”.
Mu ngamba zizajyana n’iyi gahunda ya guma mu rugo harimo ko nta bantu barenze 10 bemerewe guteranira mu nzu imwe mu gihe hanze ho batagomba kurenga 20.
Amasoko n’amashuri byo muri iki gihugu bizafunga ndetse hakaba nta muturage n’umwe wemerewe kurenga metero 500 avuye aho atuye.
Iyi guma mu rugo ije mu gihe Abanya-Israel biteguraga iminsi ikomeye yo mu idini ryabo ry’Abayahudi irimo n’uwo biyezaho uzwi nka ‘Yom Kippur’.
Ibi bikaba byatumye Netanyahu avuga ko iyi minsi yose izizihizwa mu buryo butari bumenyerewe. Ati “Iyi siyo minsi mikuru twari tumenyereye. Ntituzabasha kuyizihiza turi kumwe n’imiryango yacu migari.”
Guverinoma y’iki gihugu ishyizeho indi gahunda ya guma mu rugo nyuma y’iyari yashyizweho kuva muri Werurwe kugera muri Gicurasi.
Kugeza ubu muri iki gihugu gituwe n’abagera kuri miliyoni icyenda umubare w’abamaze kwandura Covid-19 urenga ibihumbi 150 mu gihe abamaze guhitanwa nacyo barenga 1100.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!