Amagana y’ Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu bazindukiye ahabera Rwanda Day mu Mujyi wa Atlanta, muri Leta ya Georgia ahateganyijwe umunsi nyir’izina wa Rwanda Day igiye kuba ku nshuro yayo ya gatandatu.
Uyu munsi ukomeye cyane umaze kumenyerwa kuba ngarukamwaka byanaba ngombwa ukaba inshuro zirenga imwe mu bihugu bitandukanye, usanga aho utaragera bawifuza bitewe n’akamaro ufite mu guhuza u Rwanda n’abana barwo (n’inshuto zabo) batuye mu mahanga.
Rwanda Day 2014 yatumye Umujyi wa Atlanta uba ihuriro nyarwanda aho kuri ubu hari urujya n’uruza rw’ Abanyarwanda baturutse imihanda yose muri Leta zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abavuye mu Rwanda no mu yandi mahanga n’inshuti z’u Rwanda, ariko bose bahuriye ku gukunda igihugu no guharanira ko iterambere ryacyo ryakomeza ubudasitara.

Mu gihe Abanyarwanda bahahuriye bategerezanye amatsiko kuza kuganira na Perezida Kagame umaze kumenyerwaho gutanga impanuro zuje ubwenge n’ubunararibonye, Rwanda Day 2014 yabimburiwe n’imurikabikorwa n’ubu rigikomeza, ndetse n’igikorwa cyo guhura kw’abashaka akazi n’abagatanga (Job Fair).
Urubyiruko rwitabiriye Rwanda Day 2014 kandi rwahuriye mu biganiro aho rwasobanuriwe amahirwe ari mu nzego zitandukanye mu Rwanda nko kwihangira imirimo, uburezi n’ahandi.
Amwe mu mafoto y’uko byifashe...














Meilleur Murindabigwi/ Atlanta, Georgia
TANGA IGITEKEREZO