Ambasaderi uhagarariye u Rwanda mu Bufaransa, Jacques Kabare yoherereje ubutumwa Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye mu Bufaransa no mu nkengero zaho ashishikariza abazabishobora kwitabira Rwanda Day i Atlanta muri leta ya Georgia muri Leta Zunze Umwe za Amerika, iteganyijwe kuwa Gatandatu tariki 20 Nzeri.
Ambasaderi uhagarariye u Rwanda mu Bufaransa, Jacques Kabare
Amb. Kabare yunze mu ry’abahagarariye u Rwanda mu bihugu by’u Burayi bakomeje gukangurira Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye mu bihugu bakoreramo kwitabira iki gikorwa gifatwa nk’umwanya wo kuganira kw’Abanyarwanda baba impande zitandukanye z’isi n’ababa mu gihugu biga uburyo bateza imbere urwababyaye.
Iki gikorwa kiyoborwa na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame aho aganira n’Abanyarwanda ndetse na bo bakaboneraho.
Ubutumwa bwa Ambasaderi Kabare buragira buti “Nk’uko insanganyamatsiko y’uwo munsi uzabera i Atlanta ari ‘Twihesemo Agaciro’, kujya kwakira no kuganira n’Umukuru w’igihugu Paul Kagame n’abandi bayobozi azaba ayoboye, na byo ni ukwihesha agaciro.”
Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa yatanze imirongo yo kwiyandikishirizaho inagaragaraho amakuru arambuye ari yo.
http://www.rwandaday.org/rwanda-day/the-program
http://www.rwandaday.org/registration
TANGA IGITEKEREZO