“Rwanda Day”, umunsi uhuza Abanyarwanda baba mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda, hakaganirwa ku iterambere ry’igihugu, muri Nzeri uyu mwaka izabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Atlanta muri Leta ya Georgia.
Ambasade y’u Rwanda muri USA yatangaje ko Rwanda Day i Atlanta izaba iminsi ibiri, kuwa 19 na 20 Nzeli 2014.
Perezida wa Repuburika Paul Kagame azaganira n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, hagamijwe iterambere ry’igihugu.
Muri Rwanda Day yabereye i London mu Bwongereza mu mwaka ushize, Perezida Kagame yagize ati “Rwanda Day ntabwo ari umunsi mukuru gusa, ahubwo ni umwanya wongera kuduhuza mu rwego rwo gushakira hamwe icyateza imbere u Rwanda n’Abanyarwanda mu buryo butandukanye.”
Rwanda Day yagiye ihuza imbaga y’Abanyarwanda hirya no hino ku Isi. Kuva mu 2011 imaze kubera i Chicago muri USA, i Paris mu Bufaransa, i Toronto muri Canada, Boston (USA) n’i London mu Bwongereza.
TANGA IGITEKEREZO