Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Robert Masozera, aravuga ko n’i Burayi bari mu myiteguro yo kuzitabira “Rwanda Day Atlanta” kuwa 20 Nzeri 2014.
Rwanda Day igiye kuba ku nshuro ya 6 izabera muri USA, mu mujyi wa Atlanta wo mu Ntara ya Georgia.
Abanyarwanda n’inshuti zabo baba i Burayi, nabo biteguye kuzajya muri USA kwifatanya n’abahatuye mu biganiro byubaka igihugu na Perezida Paul Kagame.
Mu kiganiro na IGIHE, Ambasaderi Masozera yagize ati”Natwe hano mu Bubiligi ndetse na za Ambasade zindi z’u Rwanda ziherereye mu Burayi turimo turitegura uyu munsi mukuru wo kujya kwakira no kuganira n’abayobozi b’u Rwanda bayobowe na Perezida Paul Kagame.”
Yakomeje avuga ko uwo munsi ari n’uburyo bwo guhura n’abikorera bakwerekwa ibikorwa bitandukanye, ati “Ndahamya ko abantu benshi bazawitabira kuko ni igihe cyiza cyo kuganira n’abayobozi ku bikorwa bitandukanye byo mu Rwanda no gusangira imishinga iteganyijwe.”
Abifuza kwitabira “Rwanda Day Atlanta", mu Bubiligi bashyiriwe nimero bahamagaraho basaba ibisobanuro (0032 761 94 25) cyangwa bakayandikira ku murongo wa internet: [email protected].
TANGA IGITEKEREZO