Abahanzi 10 bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS II) bataramiye mu Karere ka Nyagatare ku kibuga cyu’umupira cy’Ishuri Rikuru rya Umutara Polytechnic, kuwa 19 Gicurasi 2012. Abahanzi baririmba injyana ya Hip-Hop nka Bull Dogg, Jay Polly na Riderman bashimishije cyane abaturage. Knowless wari wagize impanuka, yashimishije abaturage ababyinira nawe bamubyinisha. Abandi bashimishije abaturage cyane ni Dream Boyz, King James na Urban Boyz.
















TANGA IGITEKEREZO