Abahanzi 9 bakunzwe basigaye mu irushanwa rya PGGSS II bagannye, kuri uyu wa 11 Gicurasi 2012, mu Karere ka Karongi ho mu Ntara y’i Burengerazuba gutaramana n’abafana babo.
Aba bahanzi 9 ni Young Grace (No 2), Just Family (No 3), Dream Boyz (No 4), Bull Dogg (No 5), Danny Nanone (No 6), Knowless (No 7), Jay Polly (No 8), Riderman (No 9) na King James (No 10).
Baburamo umuhanzi Emmy, uheruka kujya muri Amerika kubw’impamvu z’amasomo. Biteganyijwe ko bataramira i Rubegera muri aka Karere ka Karongi kuri uyu wa 12 Gicurasi 2012, saa munani z’amanywa.
Aba bahanzi bumvikanye kuri Radiyo y’Abaturage iba muri aka Karere, yitwa Isangano, aho bavuganye n’abafana babo inyumva nkumve ndetse banataramana n’abayobozi barimo Umuyobozi w’Akarere mu gikorwa cyo gusoza amahugurwa y’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge igize aka Karere.
Byitezwe ko igitaramo aba bahanzi bateganya gukorera muri aka Karere gishobora kwitabirwa n’abafana benshi ufatiye urugero ku gitaramo kibimburira ibindi cyabereye mu Karere ka Rusizi kuri uyu wa 5 Gicurasi 2012, cyitabiriwe n’ibihumbi birenga 17 by’abafana.
Uretse iki gitaramo, kuwa 13 Gicurasi 2012 aba bahanzi bazataramira i Muhanga mu Karere ka Muhanga, bakomereze kuwa 19 Gicurasi 2012 i Ngoma mu Karere ka Ngoma, bakomereze kuwa 20 Gicurasi 2012 i Nyagatare mu Karere ka Nyagatare, bakomereze kuwa 26 Gicurasi 2012 i Remera mu Karere ka Nyarugenge ho mu Mujyi wa Kigali, bakomereze kuwa 27 Gicurasi 2012 i Gicumbi mu Karere Nyamagabe, bakomereze kuwa 02 Kamena 2012 i Nyamagabe mu Karere ka Nyamagabe, bakomereze kuwa 3 Gicurasi i Huye mu Karere ka Huye, bakomereze kuwa 9 Kamena 2012 i Musanze mu Karere ka Musanze bazasoreze ibi bitaramo kuwa 10 Kamena 2012 i Rubavu mu Karere ka Rubavu.
Dore amwe mu mafoto y’urugendo rwabo:















TANGA IGITEKEREZO