Umuhanzi Platini yaririmbye wenyine muri Roadshow yabereye I Butare kuri iki Cyumweru kuko mugenzi we TMC yari yajyanywe mu bitaro bya Kaminuza -CHUB- kwivuza indwara ya Malariya. TMC yaherukaga kumererwa nabi n’ubu burwayi mu Cyumweru gishize ubwo yari i Gicumbi. TMC yaje kuvanwa mu bitaro, asubirana I Kigali n’abahanzi bagenzi be.
Ubwo Platini yajyaga ku rubyiniro yagize ati:”Murabona ko mpagaze njyenyine TMC ararwaye ari mu bitaro bya CHUB.” Aha Platini yiseguraga ku bafana b’itsinda Dream Boyz kuko mugenzi we atari ahari. Yakomeje asaba abafana ko bakomeza gusengera mugenzi we akaza gukira.
Platini yatangarije IGIHE, nyuma yo kuririmba ko yagerageje uko ashoboye gushimisha abafana n’ubwo yari umwe bwose. Yanashimiye kandi bagenzi be b’abahanzi baririmba mu itsinda rya Just Family baje kwifatanya nawe muri zimwe mu ndirimbo yaririmbiye abafana.
TMC yaje gutangariza abakunzi be ko kutagaragara mu gitaramo cyabereye I Huye ari uko yumvaga ameze nabi cyane. Yasabye abafana gukomeza kumusengera avuga kandi ko abakunda cyane n’ubwo batamubonye.
Yagize ati:”Birashoboka cyane ko umubiri wanjye wacika intege, gusa umutima ukunda abafana banjye ntuzigera ucika intege. N’ubwo umubiri utanyemereraga gutaramira abafana bange b’i Huye, umutima wanjye wo wabishakaga. Numviye umutima aho kumvira umubiri kuko nkunda abafana banjye. Munsengere.”
Uretse TMC, Riderman nawe yajanywe mu bitaro mu ijoro ryo kuwa Gatandatu kubw’indwara y’umusonga avuga ko ashobora kuba yaratewe n’umunaniro.



















TANGA IGITEKEREZO