Mu gitaramo cyabereye mu Karere ka Rubavu, ahateganye n’aho bita Tam- Tam, hafi ya Beach ku Kivu, abafana bagaragaje ko bishimiye abahanzi nyarwanda. Iki gitaramo cyabaye kuwa 10 Kamena 2012.
Iki gitaramo cyitabiriwe n’abafana bagera ku bihumbi 35 nk’uko Joseph Mushyoma, umuyobozi wa East African Promoters-bafatanya na BRALIRWA gutegura amarushanwa ya PGGSS II-yabitangarije IGIHE.
Buri muhanzi, muri iki gitaramo, yakoze iyo bwabaga ngo ashimishe abafana be, dore ko cyari igitaramo cya Roadshow cya nyuma kibereye mu Ntara. Gusa abahanzi barirmba mu njyana ya Hip-Hop byagaragaye ko ari bo baje ku isonga mu gushimisha abantu benshi cyane.
Umuhanzi TMC wari urwaye yabashije kwitabira iki gitaramo.
Abahanzi baraye mu Karere ka Rubavu, bakazasubira i Kigali kuri uyu wa Mbere.
Reba mu mafoto uko iki gitaramo cyanyuraga Live kuri IGIHE.com.
Uko igitaramo cyagenze mu mafoto
6: 35 PM - Dream Boyz bashoje igitaramo babwira abafana ko babafitiye indirimbo ya 3 bari kumwe na Jay Polly
6: 18 PM Dream Boyz nibo bashoje igitaramo cyabereye RUBAVU
BREAKING: - TMC araza kuririmba kuko yaje Gisenyi ari kumwe na Platini....
6: 16 PM Jay Polly yahamagaye Young Grace ku rubyiniro baririmbaho gato indirimbo MPA UMUSADA baririmbanye.
5: 50 PM - Umuraperi Jay Polly niwe wakurikiyeho, ari kumwe na Green P
Umuraperi Jay Polly yahamagaye bagenzi be baririmbana muri Tuff Gang ku rubyiniro, Bull Dogg, Fireman, Green P nawe.
5: 38 PM - Umuraperi Bull Dogg niwewakurikiyeho, abantu bishimye cyane
Bull Dogg, yongeye kubwira abamwanga n’abanga ’amanigga ye’ ngo bapfe!
5: 20 PM Riderman niwe wakurikiyeho, Riderman bigaragara ko yishimiwe cyane hano i Rubavu
Riderman mu ndirimbo Bombori Bombori abantu basaze bishimye!
4: 58 PM Knowless yasanze Young Grace ku rubyiniro amufasha kuririmba indirimbo baririmbanye yitwa "Ikigusha"
Ari kuririmba, Knowless yabyinanye n’abafana be
4: 45 PM - Young Grace niwe wakurikiyeho ku rubyiniro
Aririmba, abafana ba Young grace bari barangajwe imbere na murumuna we hamwe na Fan Club ya Young Grace
4: 24 PM - Just Family baje gukurikiraho, baririmba bagerageza kuririmbana n’abafana babo. Bigaragara ko batazwi cyane n’abafana benshi hano Rubavu.
4: 09PM - Urban Boyz nibo bakurikiyeho kuririmba
AGASHYA!
- Abafana ba Jay Polly baje bitwaje icyapa bamatse hagati mu bafana
- Anita, Dj Bissosso na Mc Tino basabye ko iyi foto ishyirwa ahantu hose
3:50 PM: - Danny Nanone niwe wahise ukurikiraho
3: 43 PM - Umuhanzi King James niwe watnagije igitaramo cya Roadshow Rubavu
Ubwo King James yaririmbaga, bamwe mu baturutse i Kigali baje imbere kumufana
Foto: Richard IRAKOZE



















TANGA IGITEKEREZO